Imikino

Ivan Minaert: Dore umukinnyi wa Mukura ari kuntuka, ari kuntuka mu Kinyarwanda!

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko mu mukino Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports umukinnyi wa Mukura yihandagaje agatuka Ivan Minaert , uretse ibi kandi uyu mukino wasize uruntu runtu muri Rayon Sports.

Ubwo umukino wari ugeze mu gice cya kabiri, Ivan Minaert yegereye umutoza wungirije muri Mukura VS Rwaka Claude ubona ko bavugana amwereka mu kibuga cyarimo abakinnyi ba Mukura VS, nta kindi yamubwiraga kuko nyuma y’umukino Mianert yahamirije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yaregeraga umutoza wa Mukura VS umukinni we witwa Rugirayabo Hassan wamutukaga.

Uyu mutoza wa Rayon Sports avuga ko uyu musore wa Mukura yamutukaga mu rurimi rw’ikinyarwanda akavuga ko rero nubwo atumva ikinyarwanda ariko atayoberwa umuntu uri kumutuka.

Yagize ati:”Namubwiraga ko umukinnyi we ari kuntuka. Ni Hassan wari wambaye nimero gatanu (5). Yakomeje kuntuka mu mukino ariko nta kibazo gikomeye byantera kuko wenda n’uko nkiba muri Mukura VS atabonaga umwanya wo gukina. Yantutse mu Kinyarwanda ariko ntabwo nabiyoberwa.”

Uyu mukinnyi na we rero avuga ko Minaert amubeshyera kuko atigeze amutuka ahubwo umupira warengeye aho Minaert yari ahagaze maze ngiye kuwufata awushyira inyuma ye ahita awujugunya hasi maze nanjye mpita mubaza nti kuki uwujugunye hasi maze abonye umupira arawurengura.

Asubiza ku bijyanye no kuba baba barashyamiranye bapfa ko ubwo uyu mutoza agihari atajyaga amuha umwanya, Rugirayabo yavuze ko icyo gihe atigeze ababazwa n’uko atamukoreshaga kuko nawe ubwe nk’umukinnyi yari yarasubiye inyuma kera bitewe n’uko Okoko Godefroid atamuhaga amahirwe.

Uretse no kuba umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minaert yarashinjaga uyu mukinnyi kumutuka , nyuma y’umukino yanafatanye mu mashati n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Itangishaka ‘King’ Bernard nyuma yo kutumvikana ku mata umunyamabanga wa Rayon Sports yari aguriye abakinnyi ubwo iyi kipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino banganyijemo na Mukura VS 0-0.

Agiye kunaga uyu mupira nibwo Minaert yaketse ko uyu mukinnyi amututse
Dore , dore umukinnyi wawe ari kuntuka …mubuze !!!
Twitter
WhatsApp
FbMessenger