AmakuruImyidagaduro

Itsinda rya Westlife ryongeye kwihuza rigaruka mu muziki

Itsinda rya Westlife ryanyuze benshi mu bakunzi b’umuziki mu myaka yashize ryongeye kwihuza rikora indirimbo ndetse bahita banatangaza ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka hirya ni hino ku Isi mu 2019,  nyuma y’imyaka itandutu bari bamaze bahagaritse umuziki.

Iri tsinda ryatangiye umuziki mu 1998 rigiye kugaruka muri uyu muziki gusa rizaza ari bane, aho kuba batanu nkuko bari basanzwe mbere yo gutandukana kuko mugenzi wabo witwa  Brian McFadden warivuyemo mu 2004 we muri iki cyumweru yasinye amasezerano muri Dancing On Ice, ndetse akaba yaravuze ko atazongera kuririmba.

Filan umwe mu bagize iri tsinda yabwiye The Sun ko bari bakumburanye cyane ndetse bakumbuye n’abafana babo bo hirya no hino ku Isi.

“Mu byukuri twari dukumburanye cyane , dukumbuye ibyiyumvo byo kuririmbira hamwe imbere y’abafana bacu bose. Turacyafite byinshi dukeneye kugeraho nk’itsinda ndetse dufite kuzana umuziki wacu mushya ku bafana bacu aho bari hose ku Isi .”

Ibi  aba basore babitangaje mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe bose ndetse bavuga ko abafana babo babategerezaho ibikorwa byinshi mu mwaka utaha, bavuga ko babazaniye ibishya byinshi nyuma yo gusinya amasezerano muri Universal.

Iri tsinda kuri ubu rigizwe  n’abasore 4  aribo , Shane Filan, Kian Egan, Nicky Byrne na Mark Feehily,  ryaherukaga gushyira hanze  album yabo mu 2010  yiswe “Gravity”  ari na yo yafatwaga nk’iya nyuma kuko  mu 2012 iri tsinda ryahise ritangaza ko rihagaritse kuririmba burundu.

Bagiye bakora indirimbo zakunzwe nka ‘Queen of my Heart’,’My Love,Soledad’,’Unbreakable’,’Tonight’,’Evergreen ‘n’zindi nyinshi. Aba basore bakunzwe n’abatari bake kubera imiririmbire yabo bahisemo kugaruka aho bzaba bizihiza imyaka 20 bamaze bakorana umuziki.

Abasore bahindutse cyane bigaragara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger