AmakuruImyidagaduro

Itsinda rya P.Square riherutse kongera kwihuza rigiye kwiyereka abafana mu isura nshya

Abahanzi bakomeye muri Afrika bahuriye mu itsinda rya P. Square ari bo Peter Okoye na Paul Okoye, nyuma yo kwiyunga bakanasubirana, bagiye kuririmbana nk’itsinda mu gitaramo cyo guhamya ko biyunze.

Aba bagabo bakanyujijeho mu itsinda rya P-Square bari bamaze igihe bu umwe aririmba ku giti cye ndetse ngo badacana uwaka gusa mu minsi ishize bongeye kugaragara bahuye.

Ubu bagiye gukora igitaramo cy’amateka bise reunion concert [igitaramo cyo kwiyunga] muri gahunda bise P-Square Reactivated [cyangwa P-Square igarutse].

Iki gitaramo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, kizaba mu iserukiramuco ryiswe Livespot Festival aho biteganyijwe ko Peter Okoye and Paul Okoye bazamarana amasaha atatu ku rubyiniro, ibintu bitaherukaga.

Aba bagabo b’abavandimwe bavuzweho inzigo ikomeye yanatumye basenya iri tsinda ryabo ryari riyoboye umuziki wa Africa, bazaririmba muri iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 18 Ukuboza 2021.

Ubwo baherutse kwiyunga nyuma y’imyaka ine bari mu manzaganya yo kurebana ay’ingwe, banizihirije hamwe isabukuru yabo tariki 18 Ugushyingo 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger