AmakuruImyidagaduro

Itsinda rya Just Family ryongeye kuzamo urunturuntu hagati yabo

Itsinda ryari rigizwe  n’abasore batatu Bahati , Jimmy na Chris uherutse kurijyamo mu minsi ya vuba aha ryongeye kuzamo kutumvikana ndetse kugeza ubu uyu Chris akaba yamaze gusezera kuri bagenzi be babanaga muri Just family.

Iri tsinda ryaranzwe ahanini n’ibibazo byo kurumvikana ndetse bigera na ho risa nirihagaze ariko Bahati na Jimmy bagira igitekerezo cyo kwisunga Chris bagahuza imbaraga bagakorana, byarakunze kuko ubu bari bamaze imyaka ibiri bakorana ndetse baherutse no muri Primus Guma Guma Super Star ya 8.

Mu masaha 17 ashize nibwo Chris ubu uri kubarizwa i Dubai yatangarije kuri Facebook ko yamaze gutandukana na bagenzi be babanaga muri iri tsinda ndetse anagaragaza ko yamaze no kuva muri groupe ya Watsapp baganiriragamo.

Abyandika kuri Facebook, Chriss yagize ati:”Inzozi zidafite gahunda ni ibyifuzo, ntitwagenda mu nzira imwe tudahuje inzozi, rimwe na rimwe bidusaba gusiga abantu bamwe na bamwe kugira ngo dukurikire inzozi zacu. Murabeho Just Family ndabashimira igihe twamaranye nanabifuriza amahirwe masa kandi Imana ibahe umugisha.”

Chris yari yarinjiye muri Just Family muri 2016 asimbuye Croidja utakibarizwa mu Rwanda.Iri tsinda rimaze kuvama abahanzi ubugira gatatu dore ko Safari Kim Kizito ariwe  wabanje kurivamo nyuma na Croidja arivamo bongeramo chris none na we yamaze kurisezera, Hari amakuru avuga ko uyu musore yanashatse gusezera muri Just family bakiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 mbere y’uko bajya gutaramira i Rubavu ariko akanga kubasiga isura mbi bakiri mu irushanwa.

Itsinda rya Just Family ubu risigayemo Bahati na Jimmy gusa
Ubutumwa Chris yanditse kuri Facebook asezera kuri iritsinda yari aherutse kwinjiiramo vuba aha
Chris wari warinjiye muri Just Family muri 2016 asimbuye Croidja nawe wibereye hanze y’u Rwanda

Aba basore baherutse kwitabira Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya 8
Twitter
WhatsApp
FbMessenger