AmakuruImyidagaduroUmuziki

Itsinda Dream Boys ryakoreye ibidasanzwe muri Amerika(Amafoto)

Itsinda Dream Boys rigizwe n’abahanzi babiri: Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC ryaraye rikoreye igitaramo muri Amerika bakora ku mitima abari bakitabiriye bigera n’aho babarundira inoti z’amadorali ku rubyiniro.

Aba basore bakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda bahagurutse i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru berekeza muri Amerika, aho bitabiriye igitaramo batumiwemo n’abashoramari bitabiriye inama y’ishoramari yitabiriwe n’abashoramari bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amafoto n’amashusho aba basore basangije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibyo bakoze byakoze ku mitima abo bataramiye, bigera n’aho bamwe bikora ku mifuka babasangisha inoti z’amadorali ya Amerika ku rubyiniro.

Biteganyijwe ko Platini na mugenzi we TMC bazagaruka i Kigali kuri uyu wa kabiri, gusa ngo iki gitaramo cyabasigiye isomo ry’uko bagiye kongera gutegurira ibindi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Dream Boys mbere yo kwinjira ahabereye igitaramo.
Aha ni mbere yo gutaramira ababatumiye.
Platini na mugenzi we TMC ku rubyiniro, n’amadorali hagati yabo.
Akanyamuneza ku maso ya Dream Boys nyuma y’igitaramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger