AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

“Iterambere ry’u Rwanda si ngombwa ko rinsanga ku butegetsi” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyavuye ku busa kiriyubaka none kikaba kigeze aho gitera imbere, gitekanye ariko byose bigizwemo uruhare n’abagituye.

Ibingibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera, cyabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Perezida Kagame wabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yagizwe Perezida muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

Kugeza ubu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage ndetse akanatorwa mu mwaka wa 2017.

Mj kiganiro yagiranye na Al Jazeera yabajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda yasobanuye ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari ku butegetsi.

Aha yagize ati “Si ngombwa ko mba ndi ku butegetsi ngo mbone inyungu z’ibyo ndi kuvuga, bimwe mu byiza byarakozwe kandi ndabibona. ”

“Hari ibintu byinshi twizeye ko bizaba, byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe bizabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona cyangwa bagire uruhare mu gutuma bibaho. … Ni urugendo. Nk’uko nabivuzeho, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bashaka.’’

Muri kiriya kiganiro Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo agatotsi kakiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda avuga ko gakwiye gushakirwa umuti kuko imvano yako izwi.

Aha Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bizakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger