AmakuruImikino

Itariki FC Barcelona na Real Madrid zizahuriramo yamaze kumenyekana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne, ryamaze kwemeza ko El Clasico izahuza FC Barcelona na Real Madrid izaba ku wa 26 z’ukwezi gutaha.

Umukino wa FC Barcelona na Real Madrid ufatwa nk’uwa mbere uhuruza imbaga y’abatuye isi, bitewe n’ihangana rimaze igihe kirekire aya makipe yombi yagiye agaragaza. Ni amakipe kandi afatwa nk’aya mbere arebana urunuka ku isi.

El Clasico ya mbere muri uyu mwaka w’imikino izabera i Camp Nou, ku kibuga cy’ikipe ya FC Barcelona.

Bizaba ari saa saba z’amanywa. Aya makipe yombi azaba yahuriye mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne.

Igiteye amatsiko kuri uyu mukino ni ukureba uko abakinnyi nka Eden Hazard, Antoine Griezmann, Frenkie De Jong, Ferland Mendy, Luka Jovic n’abandi bazaba bitwara muri uyu mukino bazaba bakina ku ncuro yabo ya mbere.

Magingo aya amakipe yombi yatangiye shampiyona nabi, gusa ntibibuza ko umuriro ugomba kwaka ubwo azaba yahuye.

FC Barcelona ni yo yagiye yitwara neza muri El Clasico ziheruka, dore ko inaheruka gutsinda umukino uheruka kuyihuza na Real Madrid. Hafi aya makipe aheruka guhurira ni muri 1/2 cy’irangiza cya Copa Del Rey, FC Barcelona ikaba yarasezereye Real Madrid iyitsinze ibitego 4-1.

Umukino ubanza wabereye i Camp Nou ku wa 06 Gashyantare amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, uwo kwishyura wabereye i Santiago Bernabeu FC Barcelona iwutsinda ku bitego 3-0.

Ku wa 02 Weruwe aya makipe yombi yongeye guhurira mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ya Espagne, FC Barcelona itsindira Real Madrid i Santiago Bernabeu igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Ivan Rakitic.

Umukino ubanza wari wabereye i Camp Nou mu Ukwakira 2018 Real Madrid yari yanyagiwe ibitego 5-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger