Amakuru ashushye

Itangazo rireba abatsinze ibizamini bya Leta bashaka kwiga muri Kaminuza y’ U Rwanda n’impinduka ku makoleji

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ U Rwanda bwashyiriye ho umurongo abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumubuye ndetse banahabwa umunsi ntarengwa wo kuba bamaze kuzuza ifishi isaba kwiga mu ma koleji atandukanye agize Kaminuza U Rwanda.

Iki gikorwa cyo gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kizarangira  mu ijoro ryo ku wa 18 Kamena 2018 , uwumva yujuje ibisabwa abikora yujuje ifishi iri kuri interinet.

Amakoleji asabwa ni atandatu , ayo ni Koleji y’ubugeni n’ubumenyi rusange iherereye I Gikondo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Koleji y’ubuhinzi , ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvetereneri iherereye I Busogo mu ntara y’Amajyaruguru ariko hakaba hari n’abajya kwiga I Huye na Nyagatare, Koleji ya Businesi n’icungamutungo iherereye I Gikondo ariko hakaba hari n’abiga I Huye n’i Rusizi. Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018/2019 abiga amanwa muri iyi koleji bazigira I Huye na ho abiga ijoro bagume I Gikondo. Indi Koleji ni iy’uburezi iherereye I Rukara hanyuma hakaza Koleji ya siyansi n’ikoranabuhanga iri I Huye ariko hakaba hari n’abazigira I Remera n’i Rwamagana.

Usaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda agomba kuba nibura afite amanita 24 mu masomo abiri y’ingenzi agize ishami yize ku bashaka kwiga mu ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyi bw’umuntu , Siyansi n’ikoranabuhanga n’ubuhinzi , ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvetereneri. Abashaka kwiga ibisigaye bagomba kuba bafite nibura amanita 18 mu masomo abiri y’ingenzi. 

Bamwe mu banyeshuri biga mu Ishami rya Gikondo bari bakomeje kwijujutira impinduka bari bategujwe ko abiga amanwa bashobora kuzigira I Huye basubijwe kuko ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda dukesha iyi nkuru bigaragara ko abazajyanwa I Huye ari abazaba baje kwiga mu mwaka wa mbere  mu mwaka wa mashuri wa 2018/2019.

Kugira ngo ubone amabwiriza yo gusaba kwiga muri Kaminuza y’ u Rwanda ndetse n’uburyo wabikora kanda hano http://www.cmhs.ur.ac.rw/cmh/?q=applicationform

Twitter
WhatsApp
FbMessenger