AmakuruAmakuru ashushye

Italy: Ibintu bikomeje kuba bibi, 627 bahitanwe na COVID-19 mu munsi umwe

Kuva icyorezo cya coronavirus cyagera ku butaka bw’igihugu cy’Ubutaliyani, iki gihugu gikoje guhura n’ibibazo bikomeye byo kubura abaturage benshi umunsi ku w’undi dore ko umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo urikurushaho kwiyongera.

Kigeza magongo aya Ubutaliyani nibwo bumaze guca agahigo kabi ko kugira abantu benshi cyane bahitanywe na Coronavirus mu gihe kingana n’umunsi umwe aho abagera kuri 627 bapfuye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020.

Nubwo Ubushinwa aribwo bwatangiriyemo iki cyorezo,ntibwigeze bugira umubare munini w’abahitanywe nacyo ku munsi umwe nk’uyu wo mu Butaliyani.

Mu masaha 24 gusa,abantu 627 bapfuye mu Butaliyani bahita buzuza umubare w’abantu 4,032 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko impamvu ikomeye Coronavirus yageze mu Butaliyani igasya itanzitse ari uko iki gihugu gifite umubare munini w’abasaza kandi ngo iyo ibagezemo ntiborohera.

Uyu mubare uteye ubwoba wahise utuma Leta noneho ibuza abantu gukora siporo zoroheje nko kwirukanka,gutwara amagare ndetse n’aho imodoka zihagarara harafungwa.

Ubutaliyani bwamaze guca ku bushinwa ku mubare munini w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ndetse ku munsi w’ejo abantu bashya 5,986 banduye iki cyorezo kiri kumara abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger