AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Italiki Don Moen azagerera i Kigali yamaze kumenyekana

Umuramyi w’ikirangirire ku Isi, Donald James uzwi na benshi nka Don Moen ategerejwe na benshi mu bakunzi b’indirimbo ze i Kigali mu gitaramo kizaba ku itariki ya 10 Gashyantare 2019.

Don Moen umaze imyaka irenga 30 akora umuziki biteganyijwe ko azagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, azahagera ku gicamunsi hanyuma saa kumi ahite agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uyu muramyi azagera i Kigali avuye mu gihugu cya Uganda mu gitaramo gikomeye cyane azaba amaze kuhakorera nacyo gifite isura nkicyo azakorera mu Rwanda. Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Ubuyobozi bwa RG Consult itegura igitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyatumiwemo Don Moen, butangaza ko uyu muhanzi azagera i Kigali ku wa gatandatu gusa ahazabera ikiganiro n’abanyamakuru ntiharatangazwa.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ ni  11,400 Rwf (ahasanzwe),  23,750Rwf (muri VIP) naho mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe ni  237,500 Rwf.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa RG Consult bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho mu buryo bwo kuyatangaza, abifuza amafoto bazifashisha inkuru zivuga kuri iki gitaramo.

Nta gitangazamakuru kizemererwa gukorana ikiganiro na Don Moen ku buryo bw’umwihariko , iki gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’umunyarwanda Israel Mbonyi ukunzwe n’abakirisitu benshi.

Don Moen w’imyaka 68 yamamaye mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imanai zirimo Your Grace is Enough, Our Father, Thank You Lord, God is Good all the time, I will Sing, As We Worship You, Have Your Way, and He Never Sleeps n’izindi.

Mu myaka isaga 30 amaze akora umuziki, yashyize hanze indirimbo zisaga 100 zakunzwe mu buryo bukomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger