AmakuruImikino

Issa Bigirimana wahoze akinira APR FC ayamaze kumvikana n’indi kipe yo mu Rwanda

Rutahizamu w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, Bigirimana Issa yamaze kumvikana n’ikipe ya Etoile de l’Est iri mu makipe 16 abarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade, imaze gutsinda imikino ibiri mu mikino umunani imaze gukina bisobanuye ko ifite amanota 6 kuri 24.

Uyu musaruro ntabwo ushimishije abakunzi b’iyi kipe akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwiteguye gukora ibishoboka byose ikipe ikazaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Ngoma yamaze gutegura amafaranga izakoresha ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2022, mu bakinnyi igomba gusinyisha barangajwe imbere na Bigirimana Issa ndetse n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyamahanga.

Bigirimana Issa yakiniye ikipe ya APR FC imyaka itanu kuva muri 2014 kugeza muri 2019, nyuma aza gusinyira ikipe ya Rayon Sports ariko ntabwo yigeze ayikinira kuko yahise yerekeza mu ikipe ya Forest Rangers ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Zambia, kuri ubu yamaze gutandukana n’iyi kipe yari amazemo umwaka umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger