AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Israel: Uwigeze kuba Minisitiri arashinjwa kuba intasi ya Iran

Gonen Segev uri mu kigero cy’imyaka 63, akurikiranweho ikirego cyo kuba intasi ya Iran n’ubwo we yisobanura agaragaza ko yigize nk’intasi kugira ajijishe abanya Iran bakunze guhangana cyane na Israel.

Segev, ari gusabirwa gufungwa imyaka 11 nyuma y’uko we yemeje ko yahaye Iran amakuru ariko agasobanura ko yageragezaga gufasha igihugu cye akazagaruka ari intwari yishushanyije nk’intasi ya Iran.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yigeze no gufungwaho muri 2005,kubera forode no gukoresha inyandiko mpimbano, yoherejwe muri Israel nyuma yo gufatirwa muri Guinea Equatorial muri Gicurasi ashinjwa kuba intasi no gufasha igihugu cy’umwanzi mu bihe by’intambara akajya atata igihugu cye agashyira amakuru Iran.

Jerusalem Post dukesha iyi nkuru  ivuga ko Segev yafungiwe ahantu ha wenyine iminsi 9 mu nzu y’inzego z’umutekano za Israel ndetse atemerewe kuvugana n’abunganizi be. Uyu ngo akaba yarabwiye abashinzwe kumubaza ko atigeze agira amakuru y’ibanga aha Iran kandi ko nta ngengabitekerezo yari afite yo gufasha igihugu cy’umwanzi.

Ati: “Nashakaga kugira abaswa Abanya-Iran nkazagaruka muri Israel nk’intwari.”

Segev ashinjwa kuba yarahaye abamukoreshaga muri Iran amakuru ajyanye n’uruganda rw’ingufu rwa Israel, ahakorera inzego z’umutekano, inyubako z’ingenzi n’abayobozi muri politiki n’igisirikare.

Biteganyijwe ko imyanzuro y’urukiko kuri iki kirego, izatangazwa muri Gashyantare uyu mwaka.

Segev akurikiranyweho kuba intasi ya Iran
Twitter
WhatsApp
FbMessenger