ImyidagaduroIyobokamana

Israel Mbonyii yavuze ukuri kose ku ifoto irikuzenguruka imbuga nkoranyambaga amara amatsiko abakomeje kuyibazaho

Umuhanzi Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,yashize amanga avuga ku ifoto ikomeje kubica bigacika ku mbugankoranyambaga zitandukanye ivuga ko agaragara asomana n’ikizungerezi.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter hari hamaze iminsi impaka z’urudaca nyuma y’amafoto yacicikanaga y’umusore ari gusomana n’inkumi y’ikizungerezi, bamwe bagakeka ko uwo musore ari Israel Mbonyi. Ibi byasabye ko nyir’ubwite Israel Mbonyi aza akaba ari we uca izi mpaka.

Iyi foto itagaragaza isura neza na cyane ko bambaye amatarataa, igaragaza umusore arimo gusomana n’inkumi. Umusore ugaragara kuri iyi foto, ajya gusa neza na Israel Mbonyi ndetse banangana no mu gihagararo, ni yo yifashishijwe berekana ko Israel Mbonyi ari gusomana n’iyo nkumi ahantu habereye ijisho.

Benshi baratunguwe ndetse baramunenga kuba umuramyi nka Mbonyi yagaragara arimo gusomana n’inkumi kandi nta n’umukunzi aratangariza abakunzi be. Abandi banze kwemera ko ari we ndetse abandi bamukomera amashyi ko nawe agaragaje amarangamutima ye nk’umuntu.

Kuri iyi foto yavugishije benshi igaragaza uwo byavugwaga ko ari Israel Mbonyi ahagaze ahantu heza hari Pisine ari hagati ya Piscine ebyiri ahameze nk’akarwa kari hagati ya pisine ebyiri ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura kagufi ndetse n’agapira ko hejuru gato ari gusomana n’uyu musore byaketswe ko ari Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Bamwe bamushimiye ku ntambwe ikomeye ateye dore ko ngo bigoranye guhisha amarangamutima ya muntu. Abandi bagaragaje ko ataciye inka amabere kuko nawe ari umuntu kandi agira urukundo ndetse amaherezo azashaka umugore kandi bakaba bazabanza gukundana.

Nyuma y’ibyo byose ndetse n’ayo makuru, Israel Mbonyi yari ataragira icyo avuga. Ni nyuma y’uko abantu benshi bagiye bamubaza koko niba uyu ari umukunzi we cyangwa ari we ubwe kugira ngo abakure mu rujijo.

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter Israel Mbonyi yasangije abamukurikira amafoto abiri atandukanye ya wa musore basa uri gusomana n’inkumi, maze abanza kubasaba imbabazi kuko akoresheje amafoto yabo ariko avuga ko yashakaga gukuraho urujijo ku mafoto yabo bari bari kumwitirira.

Yagize ati: ’’Nihanganishije iyi kupure, gusa nifuzaga gukuraho urujijo kuri iyi foto muri gukomeza kunyitirira. Ngabo bene data, Tubahesheje Umugisha.’’

Israel Mbonyi ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse benshi bemeza ko magingo aya ari we muramyi ukunzwe cyane, ibi ukaba wanabibonera mu buryo ibitaramo bye byitabirwa cyane ndetse n’indirimbo ze zikaba zisamirwa hejuru.

ISrael Mbonyi aritegura gutaramira nuri Canada

Nyuma yo kuva muri Israel, kuri ubu Israel Mbonyi aritegura gutaramira muri Canada aho yamaze gutangaza uruhererekane rw’ibitaramo azahakorera muri uyu mwaka, akaba ari ibitaramo yise “Israel Mbonyi Canada Tour 2022”. Ibi bitaramo bigera kuri 6 bizabimburirwa n’icyo azakorera mu Mujyi wa Ottawa tariki 10/09/2022, bisozwe n’icyo azakora tariki 01/10/2022 ahitwa Vancouver (BC).

Ifoto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger