AmakuruImyidagaduro

Israël Mbonyi yakoreye umubyeyi we icyo yahoraga amubaza

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israël Mbonyi, nyuma y’igihe kinini umubyeyi we amubaza uko biba bimeze n’uko aba amerewe iyo ari mu ndege igendera mu kirere hejuru, uyu muhanzi  yahisemo kumujyana  ku mugabane w’Iburayi ari mu ndege ngo na we yumve uko biba bimeze.

Uyu muhanzi abicishe kuri Instagram yanditse avuga kenshi na kenshi nyina yahoraga amubaza uko aba yiyumva iyo ari mu ndege iri mu kirere.

Yagize ati :” Buri gihe  uko nafataga urugendo , Mama wanjye yahoraga ambaza uko mba niyumva  iyo ndi mu ndege iguruka mu kirere,  none nyuma na nyuma agiye i Burayi , Ndagukunda Mama, Kugushimisha  nk’ibi ni inzozi zanjye za buri munsi. Urugendo ruhire Mama wa Israël.”

Israel yakomeje avuga ko ategereje kumva inkuru nyina azaba amubwira , ku binjyanye n’uru rugendo rwe rwa mbere uyu mubyeyi agiye mu ndege ikogoga ikirere mpaka i Burayi.

Abantu benshi bataragenda mu ndege bahora bibaza  byinshi ku bijyanye n’ingendo zo mu ndege uko ihaguruka , n’uko abagenzi bayirimo  baba biyumva iyo iri mu kirere iguruka. Kenshi hari n’abayibona bakabon ari ikintu kidasanzwe bakararama mu kirere bayitegereza, ubona ko ari ibintu bidasanzwe kuri bo.

Hano mu Rwanda hari n’uduce tugwamo indege ukabona ubuzima burahagaze bose bakagenda bakayishyungera bitegereza neza uko imeze.

Israël Mbonyicyambu n’umubyeyi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger