AmakuruIyobokamana

Israel Mbonyi ni we uzafatanya n’umuramyi Don Moen mu gitaramo kigiye kubera i Kigali

Mu Rwanda hategerejwe umuramyi ukomeye cyane wo muri Amerika , Don Moen , watumiwe mu gitaramo gikomeye azafatanyamo na Israel Mbonyi ufite abakunzi batari bake hano mu Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe “MTN KIGALI PRAISE FEST 2019” giteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2019. Cyateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN ifatanyije na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo byagutse.

Ni icya mbere kiri mu binini giteguwe na MTN isanzwe ishyigikira ivugabutumwa kigiye kubera mu Rwanda.

Cyatumiwemo umuramyi w’icyamamare ku Isi yose, Don Moen. Ibihangano bye bikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse bimaze guhindurira benshi ku gakiza.

Uvuze izina Don Moen uherutse kwemeza ko yishimiye kuza mu Rwanda , umuntu ashobora kudahita amumenya ariko indirimbo ze zizwi n’abatari bake batuye ku Isi.

Ku bantu bazagura amatike mu Ukwakira n’Ugushyingo 2018, amatike aragura 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro, na 200,000Frw ku meza y’abantu umunani. Kanda hano ugure ticket .

Umuhanzi Donald James Moen ubusanzwe uzwi nka Don Moen muri muzika, yavukiye muri Amerika wavutse tariki ya 29 Mutarama 1950, ku myaka 68 ye y’amavuko ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo (zo kuramya Imana), ni umu-producer, ni Pasitori, akaba anagira ibiganiro kuri Radio.

Don Moen azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw’Isi.

Don Moen indirimbo ze zegukanye ibihembo bitandukanye nk’icyo yatwaye mu 1992, aha indirimbo ye yitwa ‘God Will Make A Way’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 1993, 1994, 1995 atwara igihembo cya Album nziza y’umwaka, mu 1999 indirimbo ye iba iy’umwaka ndetse no mu 2004 yatwaye igihembo cya Album nziza iri mu rurimi rwo muri Esipanye. Ibi byose yabitwaraga mu bihembo byabaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Dove Awards’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger