AmakuruImyidagaduro

Isimbi Noeline yatangaje inzozi afite mu mwuga yatangiye wo gukina filime zitwa izurukozasoni

Isimbi Yvonne usigaye wiyita Noeline, umukobwa wiyemeje guhiga ifaranga ku ngufu, maze ayoboka ibijyanye na filimi z’imibonano mpuzabitsina zizwi nka “Pornographie” nubwo we Atari uko abyita.

Uyu mukobwa yaciye igikuba mu Rwanda, cyane ko ari umwe muberuye bagashyira amashusho y’imyanya y’ibanga yabo ku karubanda bagamije gushaka amaramuko.

Isimbi wigeze kwitabira ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda mu 2019 gusa ntiyahiriwe n’irushanwa, Uyu mukobwa avuga ko n’iyo yegukana ikamba rya Miss Rwanda bitari kumubuza gukora ibyo ashaka.

Uyu mukobwa Isimbi noeline umaze kwamamara cyane kumbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo yemeje ko mu myaka itatu ashaka kuba ajyeze ku rwego mpuzamahanga mu gukina filime z’urukozasoni.

“Njyewe mfite inzozi zuko byibuze mu myaka ibiri cyangwa se itatu nzahuza imbaraga n’abakinnyi bakomeye muri filime z’urukozasoni bamamaye ku rwego mpuzamahanga nko muri Amerika , n’ahandi. Ndifuza ko uyu mwuga wanjye wajya umpa no gutwara ibihembo mpuzamahanga” aha Isimbi Noeline asubiza  Isimbi Tv ubwo yabazwaga ku ntego ye .

Aho yasobanuraga akazi akora benshi bita filime z’urukozasoni nyamara we agahakana yivuye inyuma akabyita akazi kandi kamutunze, kandi ko we atajya ashyira igitsina gabo muri filime ze ahubwo ko yikinisha yereka abantu uko bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina

Abajijwe ku bijyanye no kuba yakubaka umuryango Isimbi yasubije ko yumva ko icya mbere ari amafaranga kandi ko nta musore wamubenga aramutse ayafite, gusa arenzaho ko ntawamenya icyo iminsi ihatse.

Uyu mukobwa wemeje ko afite ababyeyi bose n’abavandimwe babiri bavukana, yahishuye ko nta muntu n’umwe wo mu muryango atinya ku buryo yagira icyo amubaza ku mashusho akunze gushyira hanze yambaye ubusa.

Amashusho ya Isimbi ntakunze kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga
Isimbi Noeline ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda2019 gusa ntiyarenze amajonjora
Isimbi ahamya ko amashusho ye atavugwaho rumwe Atari filime z’urukozasoni nk’uko babyita ahubwo ari akazi ko kwigisha abantu uko bakora imibonano mpuzabitsina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger