Amakuru ashushye

Isi igiye kubona amateka, bidasubirwaho Perezida Trump yemeye guhura na Kim Jong Un

Bidasubirwaho Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yemeye guhura na Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jon Un nyuma yo kwisubiraho no gukozanyanaho bya hato na hato hagati yaba bakuru b’ibihugu bombi.

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko nta gisibya aba bakuru bibihugu bombi bagomba gura bakagirana ibiganiro tariki ya 12 Kamena uyu mwaka, ni ibiganiro bizabera muri Singapore nkuko byari byaratangajwe mbere.

Nyuma y’uko Trump yari yisubiyeho ku cyemezo cyo guhura na Kim Jong , ndetse akanamwoherereza ibaruwa imumenyeshako atanagomba no gukinisha kumuhamagara kuri telefoni cyangwa se ngo amwandikire, kuri uyu wa gatanu nibwo Trump yakiriye mu biro bye abayobozi bakomeye ba Koreya ya ruguru baje bazaniye Trump ibaruwa y’uwiswe umunyagitugu Kim Jong Un.

Nyuma yo kugirana inama n’aba bayobozi bari baturutse Pyongyang, Trump yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri kubakwa kandi ko ari ibintu byiza.

Ubwo yaganiraga na Kim Yong Chol ukuriye ubutasi ndetse akaba anashinzwe kugenzura intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya ruguru, yavuze ko iyi ari inama y’akataraboneka ibayeho hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru guhera mu 2000.

Abajijwe abona Koreya ya ruguru izahagarika gahunda yayo yo guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi, Trump yagize ati:”Ndabizi nabo barabishaka, ndabizi ko nabo bashaka kubikora.”

Tubibutse ko iyi gahunda yo guhura yari yarasubitswe na Trump ariko muri  iyi nama bagiranye bakaba bemeje gukomeza gahunda yo guhura. Mu gihe Donald Trump cyangwa se Kim Jong Un batakwisubiraho bagahura, byaba bibaye amateka kuko nibwo bwa mbere umukuru w’igihugu cya Amerika n’uwa Koreya ya ruguru baba bagiye guhura.

Trump yatumye umuyobozi wa Koreya ya ruguru ngo amubwirire Kim Jong Un ko bagomba guhura
Trump yiyandikiye ibaruwa ahagarika uyu muhuro none yongeye kwisubiraho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger