AmakuruImyidagaduro

Ishimwe Clement yavuze ku bujura bwibasiye Kina Music abereye umuyobozi

Nyuma y’amakuru avuga ko kuwa 24 Nzeri 2019, abantu batazwi babikuje amafaranga kuri konti ya sosiyete yitwa Kina Music bakoresheje sheki bibye Clement Ishimwe Karake uyibereye umuyobozi bakigana umukono we, uyu mugabo yasobanuye byinshi kuri ubu bujura

Abinyujije kuri Instagram, Clement Ishimwe yavuze bishoboka ko Banki yamuhamagaye ku murongo wa telefoni ngendanwa kugira ngo atange uruhushya amafaranga abikuzwe ariko ngo kuri uwo munsi ‘abajura’ bari bamaze guhindura umurongo wa Telefoni ye (Simswap) bitaba mu izina rye.

Yakomeje avuga ko umudamu wabikuje ayo mafaranga yafashwe atanga n’amakuru ku bo bafatanyije kwiba.  Avuga ko yaba Bank (Bank ya Kigali) na Sosiyete y’itumanaho ya MTN ntacyo bamufashije muri iki kibazo kugira ngo umutungo we ugaruzwe.

Ngo afite icyizere cy’uko ‘ubutabera bw’igihugu cyacu iki kibazo nagishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha(RIB) kugira ngo igikurikirane’. Avuga ko iperereza rikomeje bisaba ubwitonze mu bitangazwa. Ati “Hakenewe ubwitonzi mu bitangazwa kugira ngo iperereza rikomeze neza aho gutangaza ibintu bidafite gihamya bya kwangiza izina/isura y’umuntu.”

Sosiyete ya Kina Music imaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Ibarizwamo abahanzi b’amazina azwi nka Knowless Butera, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano na Nel Ngabo. Yanyuzemo King James, Christopher n’abandi. Isanzwe inafasha bya hafi abahanzi barimo Aline Gahongayire n’abandi.

Ishimwe Clement yasobanue ubujura bwibasiye Kina Music
Twitter
WhatsApp
FbMessenger