AmakuruImyidagaduro

Ishimwe Clement uyobora Kina Music ari mu baganirijwe na Mark Zuckerberg washinze Facebook

Ishimwe Clement uyobora inzu itunganya umuziki ya Kina Music akaba n’umugabo wa Butera Knowless, yitabiriye iserukiramuco ryiswe ‘Aspen Ideas’ riri kubera kuri leta ya Colorado mu burengerazuba bwa Amerika.

Iri serukiramuco ryatangiye  tariki ya  23 Kamena rikazarangira ku ya  29 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abantu basanzwe bafite izina rikomeye ku Isi nka Mark Zuckerberg washinze Facebook akaba ari na nyiri Instagram na WhatsApp, Umwanditsi w’ikinyamakuru The New York Time ndetse n’abakinnyi batandukanye bakina muri NBA, aba batanze ibiganiro muri iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ryahurije hamwe amagana y’abantu baturutse impande 4 z’isi ryiswe ‘Aspen ideas’ ryitabiriwe n’abanya-politike, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abashoramari n’abandi batandukanye bo ku isi yose bafite ibikorwa runaka bagezeho kandi bigirira akamaro imbaga nyamwinshi.

Ibiganiro batanze byibanze ku ngingo y’ubumenyi buhanitse, ubuzima, uburezi, iyobokamana, ubuzima busanzwe ariko cyane cyane bikaba n’umwanya mwiza wo guhuza abantu batandukanye bakomeye ku isi kugira ngo batekerereze hamwe icyagirira isi akamaro.

CNN yanditse ko Zuckerberg yasobanuye ibijyanye no kurinda amabanga y’abakoresha urubuga rwa Facebook, ibyavuzwe ko u Burusiya byivanze mu matora yo muri Amerika n’ibindi bijyanye n’imbuga nka instagram ndetse na whatsApp.

Mark Zuckerberg yatanze ikiganiro muri iri serukiramuco
Twitter
WhatsApp
FbMessenger