AmakuruImyidagaduro

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss America ryavuguruwe, imyenda ya Bikini ikurwamo

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss America abakobwa bazahatanira ikamba ry’umwaka utaha  wa 2019 ntibazongera kunyura imbere y’akanama nkemurampaka bambaye imyenda ya Bikini isanzwe ikoreshwa iyo abagore cyangwa abakobwa bagiye koga mu kiyaga n’ahandi nkaho.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko abakobwa bahatanira  iri kamba muri America bambara iyi myenda y’imbere (Bikinis) bakanyura imbere y’akanama nkemurampaka bagenda biyerekana , bagahabwa amanota bitewe nuko bagagaye muri iyo myenda , ibintu byatangiye mu  1921 mu mujyi wa Atlantic.

Gretchen Carlson wabaye Miss America mu 1989 akaba ari nawe uhagarariye abategura irushanwa rya Miss America aganira n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuwa 05 Kamena  yavuze ko batazongera gukenera iyi myenda  imyenda ya Bikini mu irushanwa ryabo kuko batacyibanda ku kwiyerekana gusa ahubwo Miss America azaba ari umugore (Umukobwa) ufite icyerekezo, intumbero nziza y’ejo haza kuri rubanda, ufite impano no gufasha.

Umwanya wakoreshwaga  aba bakobwa biyerekana bambaye bikini uzasimbuzwa uwibiganiro bazajya bagirana n’akana nkemurampaka (Judges) aho bazajya babazwa ibibazo ku mishinga yabo nibyo bazakora mu gihe bazaba bafite ikamba. Bamwe mubakobwa bagiye bagekuna iri kamba mu myaka yabanje n’abandi bakurikira iri rushanwa bakiriye neza iki gitekerezo bavuga bati (#ByebyeBikini) , abandi bavuga ko uyumwanya ubundi utaheshaga agaciro aba bakobwa.

Ibihugu bimwe na bimwe byitabira irushanwa nkiri ry’ubwiza ku rwego rw’ Isi  bikunze kugorwa na gace ko kwambara iyi myeka bivuga ko ari ukwiyambika ubusa ndetse bihabanye n’imico yabyo. Mu Rwanda abakobwa bamwe bagiye bitabira amarushanwa nkaya bamwe iyo bageze kuri iki gice banga kwambara nkabo abandi bakabikora bikakirwa ukundi kuntu kutari kwiza mu banyarwanda bikaba impaka ndende, bamwe bakavuga ko “ntacyo bishe”, “Umuco wacu ntubyemera”, n’ibindi …… ba nyampinga nabo usanga batabyemeranyaho  dore ko ari abo usanga bavuga ko batazayambara abandi bati “njye nzayambara kuko ari irushanwa”

Gretchen Carlson uhagarariye abategura Miss America ubwo yari mukiganiro “Good Morning America”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger