AmakuruImyidagaduro

Irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi”ryatangiriye i Kayonza (+AMAFOTO)

Uyu munsi mu karere ka Kayonza urubyiruko rwo mu Ntara y’Uburasirazuba rwitabiriye irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” rigamije gushakisha impano ziri mu rubyiruko zikabyazwa  umusaruro ndetse  zigashyigikirwa.

Iri rushanwa ritangiye ku wa 08 Nzeri 2018 , bamwe mubagize akanama nkemurampaka bagera kuri batanu barimo , Umuhanzi Danny Vumbi , Umunyamakuru Sandrine Isheja ,Eric Kabera, Mazimpaka Jones Kennedy na Kabera Jean Marie Vianney.

Art Rwanda-Ubuhanzi iri muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo ibihumbi 70 mu rubyiruko kugeza mu 2024. Iri rushanwa ryibanze rizabera mu duce dutandatu tw’igihugu aho hazasozwa hamenyekanye abahanzi cyangwa abanyempano 120 bazakomeza mu kindi cyiciro.

N’ubwo irushanwa ryabereye mu Karere ka Kayonza ryanitabiriwe n’urundi rubyiruko rwaturutse mu turere 11 turimo Kayonza, Bugesera, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Huye, Kicukiro, Nyanza na Nyaruguru.

Kuri iyi nshuro hiyandikishije abanyempano 409 mu ngeri zirimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Amarushanwa y’ibanze yafunguriwe muri Midland Motel i Kayonza, ahahuriye abanyempano bashaka kwigaragaza no kugerageza amahirwe bashyiriweho.

Muri iri rushanwa  uwemererwa gutambuka ni uwahawe “Yego” enye cyangwa  “Yego” eshanu, ugize “Yego” eshatu na “Oya” ebyiri aba yatsinzwe. Aya marushanwa yibanze yafunguriwe muri Midland Motel i Kayonza, ahahuriye abanyempano bashaka kwigaragaza no kugerageza amahirwe bashyiriweho.

ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Uyu mushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, uzashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, mu gushakisha impano z’urubyiruko no kuzishyigikira kugera aho zibasha gutunga ba nyirazo.

Mazimpaka Jones Kennedy umwe mubagira uruhare rukomeye mu itunganywa rya filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo y’u  Rwanda “Seburikoko” ndetse akaba n’umubyeyi w’umunyarwenya, Arthur Nkusi
Kabera Jean Marie Vianney, uri mu kanama nkemurampaka k’irushanwa.
Eric Kabera nawe washyizwe mu kanama nkemurampaka, ni nyiri kompayi ya Kwetufilm, na  RwandaFilmFestival iri gukora akazi gakomeye muri Cinema nyarwanda
Sandrine Isheja na Danny Vumbi nabo bari mubagize akanama nkemura mpaka k’irushanwa
Abandika urubyiruko ruza kumurika impano muri iri rushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi”
Polisi y’Igihugu niyo icunze umutekano wahari kubera irushanwa
Arthur Nkusi , Sandrine Isheja na Danny Vumbi
Urubyiruko ruturutse muturere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba ruri kwiyandikisha
Urubyiruko rusaga 400 nirwo rumaze kwiyandikisha.
Patience Uwiringiyimana uzwi Papa Golizo mu rwenya, yakomeje mu kindi cyiciro
Ndayishimiye Samuel w’imyaka 21 uvuka mu Bugesera yamuritse amafoto atandukanye yafatiye mu bice bitandukanye by’igihugu
Muhorakeye Yvette uvuka mu Bugesera yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubwirwa ko yatsindiye kugera mukindi cyiciro
Uyu munyempano  witwa Munyabugingo Théoneste uzwi nka “Bakimbagizintore”, ahuza ubugeni n’ubuhanzi, yakoze kajugujugu yifashishije ibiti n’amahema
Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi”. (uhereye ibumoso) ni Kabakera Jean Marie Vianney usanzwe ari umunyabugeni, Mazimpaka Jones Kennedy ukina filimi by’umwuga, Eric Kabera utunganya filimi, umunyamakuru Sandrine Isheja n’umuhanzi Danny Vumbi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger