Utuntu Nutundi

Irinde gukora ibi bintu mbere yo gutera akabariro kuko byagushyira mu mazi abira

Igikorwa cyo gutera a akabariro ni kimwe mu bintu bikorwa cyane kuri iyi si. N’ubwo biganisha ku gutanga ibyishimo hagati y’abari kubikora cyane kubashakanye byemewe n’amategeko, hari amakosa amwe namwe abantu bakunze gukora mbere yo gutera akabariro bikaba byabaviramo ukwicuza gukomeye, cyane ko abenshi banayakora batabizi.

Dore ibishobora kukugiraho ingaruka igihe ubifashe mbere yo gutera akabariro, hari igihe ushobora kuba warusanzwe ubikora mbere y’iki gikorwa ariko utazi ko ari bibi:

1. Irinde kwiyogosha ku myanya y’ibanga

Rimwe na rimwe, mbere yo gutera akabariro bamwe na bamwe barabanza bakajya mu bwogero, maze bakogosha Imisatsi iherereye mu myanya y’ibanga yabo. Niba uri mu bari basanzwe bakora ibi, inama ugirwa niyo kubihagarika kuko bishobora gukwirakwiza indwara runaka cyangwa se ukaba wanagira uburibwe bukomeye mu gihe urimo gutera akabariro. Ni byiza ko iki gikorwa cyo kwiyogosha cyakorwa byibuze mbere y’umunsi umwe cyangwa ibiri.

2. Mbere yo gutera akabariro, Irinde gufata ifunguro rihambaye

N’ubwo waba ushonje cyane, burya si byiza gufata ifunguro rihambaye mbere yo gutera akabariro. Ushobora kurya ibintu byoroheje nka ‘Snacks’ cyangwa se imbuto kuko byagufasha kudacika imbaraga za hato na hato, gusa ifunguro rihambaye ntago ari ryiza mbere yo gutera akabariro. Umwanditsi witwa Yagana Shah yagiriye inama abakunda gufata ifunguro mbere y’iki gikorwa mu magambo agira ati “Gutera akabariro bigomba gufatwa nka Siporo, kandi birazwi ko iyo umuntu agiye muri Gym atabanza kurya ibiryo bihambaye.”



3. Mu gihe cyo gutera akabariro, uzirinde guta umwanya ushaka agakingirizo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwitwa Bustle, bwagaragaje ko umwanya umuntu atakaza arimo gushaka aho yashyize agakingirizo bitera amahirwe make yo gutanga ibyishimo uko bwikiye. Ni byiza ko mu gihe witegura gutera akabariro, ubanza gushaka agakingiro ukagashyira hafi y’igitanda ndetse kanafunguye k’uburyo utari bwirirwe uta umwanya ujya kugashaka no kugafungura.

4. Mbere yo gutera akabariro, irinde kunywa ibisindisha byinshi

Bamwe bemeza ko kunywa agasembuye bitera abagabo imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro. Gusa nanone kunywa izirengeje urugero bishobora gutuma iki gikorwa kinahagarikwa bitewe n’ingaruka zibyo binyobwa. Niba wifuza kubanza kugira icyo unywa mbere y’iki gikorwa, uragirwa inama yo kunywa mu rugero aho kuza kwisama wasandaye.

5. Mbere yo gutera akabariro, uzirinde kubanza kureba filime z’urukozasoni

Hari imbaga ya benshi bakunze kureba filimi z’urukozasoni zizwi nka ‘Pornography’ mbere yo gutera akabariro, gusa si byiza habe na gato. Uretse kuba bishobora kugutera kurangiza vuba, bishobora no gutuma ubushake warufitiye uwo mugiye gutera akabariro bushira burundu k’uburyo n’igitsina gishobora kwanga guhaguruka bitewe nuko uba wagize irari rikomeye ry’abarimo gukina izo filime.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger