AmakuruImikino

Iranzi Jean Claude muri 11 APR FC yiyambaje imbere ya Rwamagana City

Iranzi Jean Claude umaze igihe yarabuze umwanya muri APR FC noneho yagiriwe ikizere cyo kubanza mu kibuga, mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro ugiye kubera i Rwamagana.

Ni nyuma y’umukino ubanza aya makipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, urangira APR FC itsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Umukino w’uyu munsi APR FC irawukina ibura abakinnyi bayo bombi bakina mu mutima wa Defense, barimo Buregeya Prince na Rugwiro Herve. Hakizimana Muhadjiri wavunikiye mu mukino ubanza na we ntabwo agaragara mu bakinnyi umutoza Zlatko yifashisha mu kanya kari imbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger