AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Iran yatangaje ko yafashe bamaneko ba CIA 17 bakoreraga ku butaka bwayo

Nyuma y’ibibazo byahato na hato bimaze iminsi bivugwa hagati ya Lera zunze ubumwe za Amerika na Iran,ubu ubutegetsi bw’i Teheran buvuga ko bwamaze gusenya agatsiko ka ba maneko ba CIA kakoreraga muri Iran. Ngo hafashwe  17 kandi ngo yiteguye kumanika bamwe mu gihe gito kiri imbere.

Minisiteri ishinzwe ubutasi muri kiriya gihugu yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko bamaneko benshi ba CIA bari muri Iran bafashwe.

Abo ba maneko bafashwe ngo bakoreraga mu bigo by’abikorera ku giti cy’abo, abandi mu nganda zitandukanye, ndetse harimo izikora intwaro n’ibikoresho bikenerwa mu bikorwa remezo.

Umuvugizi wiriya Minisiteri ati: “Twabacunze igihe kirekire ariko ubu twarabafashe. Mu bigo bakoragamo bageragezaga gukusanya amakuru bakayoherereza CIA.”

Ubuyobozi bwa Amerika bwokugeza ubu, nta cyo buravuga ku byatangajwe na Iran byo gufata abo bamaneko.

Hari hashize iminsi ibihugu byombi bitarana amagambo.

Mu cyumweru gishize USA yatangaje ko yahanuye drone ya Iran ubwo yazaga isatira ubwato bwayo.

Hari hashize kandi igihe gito Iran nayo ihanuye drone ya USA iyishinja ko yari yavogereye ikirere kiri hejuru y’amazi yayo.

Iran kandi ifitanye ikibazo n’Ubwongereza nyuma y’uko ifashe bunyago ubwato buriho idarapo ryabwo ariko bwari buturutse muri Syria.

Ubu bwato butwara peteroli bwitwa Stena Impero bwarimo abakozi 23 bugana ku cyambu cya Bandar Abbas bufatwa n’ingabo kabuhariwe za Iran mu Cyumweru gishize.

Kuri iki Cyumweru taliki 21, Nyakanga, 2019 abategetsi b’i  Teheran bavuze ko ibizava mu iperereza Iran iri gukora kuri buriya bwato aribyo bizagena uko bizabugendekera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger