AmakuruImikinoUrukundo

Irambona Eric na madamu we bibarutse imfura nyuma y’amezi atatu barushinze

Myugariro Irambona Gisa Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports, na madamu we, bibarutse imfura yabo y’umukobwa nyuma y’amezi atatu babana nk’umugabo n’umugore.

Ku wa 23 Werurwe 2019 ni bwo Irambona na Mugeni Olivia basezeranye kubana akaramata, mu birori by’ubukwe byari bonogeye ijisho.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Irambona na Mugeni bibarutse imfura yabo, nk’uko uyu myugariro yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

https://www.instagram.com/p/B0JJZfoB7J5/

Irambona ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ni we mukinnyi umaze igihe kinini akinira Rayon Sports yamureze nk’umwana wayo. Uyu musore kandi ni umwe mu bafashije cyane iyi kipe y’i Nyanza kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, dore ko yagiye atanga imipira myinshi yagiye ivamo ibitego cyane mu mikino yabaga yagoye Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger