AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Iperereza ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu

Abacamanza b’u Bufaransa Judges Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda ryari rimaze imyaka igera kuri 20.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa twitter,  ivuga ko yamenye amakuru  ko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana biturutse ku kubura ibimenyetso.

Kuva 2006 abayobozi b’u Rwanda bagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa muri uru rubanza rwarimo politiki, naho iby’iperereza bikaba byaramaze imyaka irenga 20.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera yagize ati “Twishimiye cyane iki cyemezo kije kirangiza igerageza rimaze imyaka igera kuri 20 rigamije kubangamira ubutabera ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi no gutuma abakoze Jenoside ndetse n’ababafashije bataryozwa ibyo bakoze”
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger