AmakuruImyidagaduro

Inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yashyizeho umuyobozi mushya

The Mane Music Label ifasha abahanzi ikaba ikorana nabarimo Yuhi MIC na Marina wagarutse mubiganza byayo yashyizeho ubuyobozi bushya.

Iyi nzu y’Umuziki iyobowe na Baadrama yashyizeho umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ari we Rutaganda Joel.

Mu itangazo ryashyizwe umukono na BadRama, yavuze ko bashyizeho Rutaganda Joel ku mwanya wa Chief Operating Officer.

Uyu mwanya ni mushya muri The Mane Music. Uyu Rutaganda Joel usahnzwe Ari n’umunyamakuru akaba aje asanga Safi Eric wari ushinzwe abahanzi bo muri The Mane Music.

Rutaganda Joel asanzwe ari umuyobozi w’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda

Muri Gicurasi 2021 Abahanzi batatu, Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda bavuye muri The Mane hamwe n’uwari ushinzwe abahanzi gusa umuhanzikazi Marina we nyuma yaje kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe.

Joel Rutaganda umuyobozi mushya muri The Mane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger