Imikino

Inzozi z’aba Rayons zerekeza I Pretoria zibaye impamo

Rayon Sports ishoboye gusezerera LLB Academique ku bitego 2-1 mu mikino yombi, binayiha itike iyijyana I Pretoria muri Afurika y’epfo aho igomba gusakirana na Mamelodi Sundowns y’umuherwe Patrice Mostepe.

Ni umukino abenshi batahagamo Rayon Sports amahirwe yo kuba yazezerera ikipe ya Lydia Ludic Academique, bagendeye kuko Iyi kipe yahagamye Rayon Sports I Kigali bakagwa miswi igitego 1-1.

Igitego cya Shabani Hussein Tchabalala cyo ku munota wa 30 w’umukino, ni cyo gifashije iyi kipe yambara ubururu bw’umweru kugera ku nzozi zo kurenga ijonjora muri iyi mikino ya CAF Confederations Cup, iturufu inayiha amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya Confederations cup mu gihe urugendo rwayo rwaba rurangijwe na Mamelodi Sundowns.

Iki gitego kije cyiyongera kuri 1 Rayon Sports yatsindiye I Kigali, bikaba byumvikana ko itambutse ku bitego 2-1 cya LLB mu mikino yombi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino kandi, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bagomba guhabwa miliyoni 12 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda nk’agahimbazamusyi bari bemerewe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu gihe iyi yari gusezerera Lydia Ludic Academique muri uno mukino urangiye.

Ikipe ya Rayon Sports igomba gucakirana na Mamelodi Sundowns ifite igikombe cya CAF Champions league cyo muri 2016, mu gihe gusezerera iyi kipe byaba byanze ikaba yakwerekeza mu mikino ya CAF Confederations cup.

Ije kandi yiyongera ku yindi kipe yo mu Rwanda ari yo APR FC nay o yashoboye gutambuka ijonjora ry’ibanze muri CAF confederations Cup nyuma yo gusezerea Anse Reunion yo mu birwa bya Seychelles ku bitego 6-1.

Rutanga Eric Akram azamukana umupira.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.
LLB yabanje mu kibuga.

 

uko byari byifashe i Bujumbura
Abatoza ba Rayon Sports bakoze akazi gakomeye muri uyu mukino
Rayon Sports ntijya yiburira ku bafana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger