AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Inzige zongeye gutera mu gihugu cya Uganda

Nyuma y’amezi agera kuri 2 inzige zibasiye bimwe mu bihugu byo muri afurika biravugwako kuri ubu zongeye kwibasira igihugu cya Uganda.

Ibi bishobora no kuzatuma umusaruro w’iki gihugu ugabanuka mu kwezi kwa kamena

Mu gihe hashize iminsi igera kuri ine igitero cy’inzige zikiri ntoya zigaragaye ku mupaka uhuza Uganda na Kenya zikaba zateye no mu tundi turere tugize igihugu cya Uganda.

Ushinzwe ubuhinzi muri icyo gihugu cya Uganda Byantwale Tibejuka avugako icyo gitero cy’inzige gishobora gukwira ku buso bungana na kilometero ibihumbi bitanu,ni mu gihe kandi abayobozi butwo turere twagaragayemo izo nzige bemeje ko zononnye imirima myinshi.

Ni mu gihe kandi iki gihugu cya Uganda gihanganye ni cyorezo cy’ugarije isi muri rusange,kandi leta ya Uganda ikaba ikeneye arenga miliyoni enye z’amadorare y’amerika.

Icyo gihugu cya herukaga guterwa ni gitero cy’inzige zikuze mu kwezi kwa gashyantare 2020,hakaba hari ubwoba bwuko izo nzige zishobora kwiyongera mu mezi ari imbere bitewe nuko hakomeje kuvuka ibitero byazo mu bihugu bihanye imbibi na Uganda aribyo Kenya, Ethiopia na Somalia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger