AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Inyungu u Rwanda rwiteze ku masezerano rwasinyanye n’ikipe ya Paris Saint Germain

Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019 Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda ya “Visit Rwanda” isanzwe ifitanye na Arsenal yo mu Bwongereza.

Ni amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’ikipe ya Paris Saint Germain kuri uyu wa 04 Ukuboza.

U Rwanda ruyitezeho inyungu zo kuzamura umubare w’abanyamahanga bazasura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco, guhanga udushya, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ubu bufatanye kandi bwitezweho kuzongera umubare w’abashoramari baturutse mu Bufaransa no ku isi yose bazitabira gushora imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi aganira na Le Figaro yavuze ko U Rwanda ruzajya rwamamaza ibicuruzwa byarwo ku rwego rw’isi nk’aho icyayi cy’u Rwanda na kawa aribyo byonyine bizajya bicuruzwa ku kibiga cya ‘Parc de Prince’ iyi ikaba ari stade mpuzamahanga PSG yakiriraho imikino yayo ndetse n’abanyarwanda bakazajya bajya kwerekana ibyo bakora mu Bufaransa.

Ikipe ya Paris Saint Germain y’abagore izajya yambara imyambaro iriho ikirango cya Visit Rwanda naho ku ikipe y’abagabo nkuru ya PSG visit Rwanda izashyirwa ku myenda y’imyitozo.

U Rwanda rutangaza ko rwahisemo gukorana na PSG nyuma ya Arsenal kuko izi ari ikipe zikomeye ku isi no mu rwego rwo kwigarurira isoko ry’Uburayi by’umwihariko Ubufaransa. Mu gihe PSG yo isanga u Rwanda ruzayifasha kwimenyekanisha ku mugabane wa Afurika no kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyafurika by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ikipe ya Pari Saint Germain yabwiye ikinyamakuru Le Figaro yavuze ko zimwe mu nyungu izakura muri ubu bufatanye harimo no gushaka urubyiruko ku isi rukurikira umupira w’amaguru ndetse no kurukundisha iyi kipe. Iyi kipe kandi ivuga ko isashinga ishuri ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (Football Academy) ryiyongera ku zindi igiye ifite mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ku mbuga nkoranyambaga za Paris Saint Germain zizajya zamamaza “Visit Rwanda” haba kuri Instagram, Twitter, na Facebook ndetse abatoza n’abakinnyi bakomeye muri iyi kipe nka Neymal, Mbappe n’abandi bakazajya baza gusura u Rwanda.

Biteganyijwe ko iyi gahunda iraza kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu mugoroba ku mukino iyi kipe iraza kuba yakiramo ikipe ya Nante kuri Parc de Prince muri shampiyona y’Ubufaransa. Iki kikaba ari igikorwa kishimiwe n’abafana ba PSG barenga miliyoni 70 ku isi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger