AmakuruUbukungu

Inyota y’ifaranga izatuma bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda’ basubira ku isuka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruburira abacuruzi kujya bashishoza bakirinda guhubukira abababwira ko babonye imari kandi iyo mari bita ko ishyushye ishobora kubahombya. Rubivuze nyuma yo gufata abantu barindwi batekeye umutwe umucuruzi wo ku Gisimenti bamutwara amakarito y’inzoga afite agaciro kabarirwa muri za miliyoni( Frw).

Mu bisobanuro byahawe abanyamakuru byerekeye uko babigenza, ngo barabanza bagashaka amakuru y’umucuruzi uranguza bakamenya nomero ye ya telefoni n’andi makuru amwerekeye, ariko bakibanda ku bacuruzi bakomeye, baba bafite abakozi babo kuri za depo.

Begera nyir’imari bakamwegera bakamwereka ko bashaka ibicuruzwa runaka, umucuruzi akumva ko ari imari abonye bitamugoye .

Abacuze uwo mugambi baba bari benshi kandi buri wese afite icyo ashinzwe muri wo.

Nyuma yo kwemera iyo mikoranire, abo batekeye umucuruzi umutwe, bamusaba nomero ye ya konti.

Iyo arangije kuyibaha, uyakiriye aragenda akishyura amafaranga make kugira ngo babone inyemezabwishyu( bordereau).

Umwe muri bariya batekeye umucuruzi umutwe iyo arangije kubona iriya nyemezabwishyu, ayoherereza mugenzi we ufite ubuhanga mu gukora inyandiko mu bundi buryo(editing), uyu agahita ahindura imibare y’amafaranga yishyuwe, akandika ho umubare w’ayo yumva ko nyiri imari ari bwemere ko koko akwiranye n’imari yatanzwe.

Nyuma y’iki gikorwa, we na bagenzi be bafata ya nyemezabwishyu bakayoherereza wa mucuruzi kuri WhatsApp , yamara kuyibona akibwira ko koko yishyuwe, hanyuma akohereza imari.

Iyo imari imaze kugera kuri ba bantu batetse umutwe, umucuruzi ategereza ko amafaranga agera kuri konti ye ya nyayo agaheba, bityo akaba arahombye.

Umwe mu bafashwe bakerekwa itangazamakuru, niwe wasobanuye uko babigenje,  avuga ko yaraye afashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 27, Nyakanga, 2021 bamusanze iwe.

Ati: “ Baraye bamfashe bansanze iwanjye kandi rwose ntibanyibeshye ho kuko ni njye kandi n’aba bandi mubona inyuma yanjye twari turi kumwe.”

Yasabye imbabazi Abanyarwanda avuga ko atazongera kwishora muri buriya butekamutwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira avuga ko abo bantu bose uko ari barindwi hari ibindi byaha nka biriya bakoze, bityo icyo bafatiwemo kikaba ari insubiracyaha.

Yasabye abacuruzi kwirinda gukunda inyungu itabagoye ngo ni uko irimo amafaranga yihuse, kuko bashobora kubihomberamo.

Ati: “ Turasaba abacuruzi gushishoza mbere y’uko barekura ibicuruzwa byabo bakabanza gushishoza bakareba niba koko amafaranga yageze kuri konti zabo, ntibashingire kuri ka message babonye kuri WhatApp cyangwa message isanzwe kuko ishobora kuba ari impimbano.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yasabye abacuruzi kugira amakenga

Ubugenzacyaha busaba Abanyarwanda bakora ubucuruzi kwirinda kujya barangura imari ikemangwa kuko iyo bafashwe bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Ashima abatanga amakuru kuri buriya bujura kandi agasaba n’abandi kujya bayatanga.

Yanditswe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger