Amakuru

Inyamaswa zafungishije abantu babiri bo mu karere ka Rusizi

Mu karere ka Rusizi Umurenge wa Nkungu mu Kagali ka Ryamuhirwa, haravugwa inkuru y’abagabo babiri batawe muri yombi aho bakurikiranyweho kwica inyamaswa zo mu ishyamba rya Cyamudongo.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kinanira ku itariki 20 Nyakanga 2021 ariko bakaba baratawe muri yombi ku munsi wejo hashize kuwa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021.

Mushimiyimana Janvier uyobora Umurenge wa Nkungu, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwica inyamaswa y’icyondi yari yasohotse mu ishyamba rya Cyamudongo risanzwe ari icyanya kigize parike ya Nyungwe mu ntara y’iburengerazuba.

Gitifu Janvier akaba yavuze ko bidakwiye ko abantu bishora mu bikorwa nka biriya byo kwica inyamaswa zo muri parike kuko nta munsi batabigisha kubyirinda.

Yagize ati “Nibyo koko polisi yafunze abantu babiri bashinjwa kwica icyondi cyari cyavuze mu ishyamba rya Cyamudongo, ntabwo ari ibintu bisanzwe muri kariya gace kuko n’ubwa mbere bibaye ariko ntiwamenya Impamvu bishe iriya nyamaswa kuko ntabwo yangizaga imyaka yabo, ikindi kandi nta munsi tutabagira inama yo kwirinda ibikorwa nka biriya ariko barangay bakabirengaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Mushimiyimana Janvier, akaba yakomeje avuga ko basanzwe bafite ahantu bandika ibyo inyamaswa zariye mu mirima y’abaturage ku buryo duhita tubigeza k’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) maze ikagira icyo ibikoraho”.

Mushimiyimana Janvier uyobora Umurenge wa Nkungu yatangaje ko icyo cyondi cyishwe cyashyikirijwe Pariki ya Nyungwe naho abagizi ba nabi bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’abandi batanu bakaba bari gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Ishyamba rya Cyamudongo ni icyanya kigize Pariki ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger