Imikino

Intumwa za FERWAFA zitabiriye inama yiga ku iterambere ry’umupira w’abagore

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle n’itsinda ayoboye, bari muri Maroc aho bitabiriye inama yita ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku bari n’abategarugori hano ku mugabane wa Afurika, inama itangira kuri uyu wa mbere.

Iyi nama y’iminsi ibiri ifite intego yo guteza imbere umupira w’amaguru, mu bari n’abategarugori. Byitezwe ko hazaganirwa ku isomo rishya ryo guteza imbere uyu mupira ku mugabane wa Afurika. Iyi nama kandi ni umwanya mwiza wo gusobanura ahazaza h’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori, aho abafatanya bikorwa batandukanye ku kigomba gukorwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uyu mupira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Perezida wa FERWAFA bwana Nzamwita Vincent de Gaulle, wari uherekejwe na Felicite Rwemarika ushinzwe umupira w’abari n’abategarugori cyo kimwe na Madame Kelly Mukandanga.

Iyi nama yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Maroc cyayakiye, ikaba igomba gusozwa kuri uyu wa gatatu I Marakeich.

Byitezwe ko iyi nama yitabirwa n’inzobere zitandukanye mu mupira w’amaguru, abajyanama ndetse n’abakinnye umupira batandukanye bakomoka hano ku mugabane wa Afurika. Intego, ngo ni ugushyiraho umuyoboro n’ingamba zatuma umupira w’amaguru utera imbere ku mugabane wa Afurika.

Intego nyamukuru zigomba kuganirwaho muri iyi nama ni:

  1. Kwagura ibikorwa mu mupira w’abari n’abategarugori
  2. Kuzamura abatoza, abasifuzi n’abayobozi
  3. Uburyo bw’uko umupira w’abari n’abategarugori wabona abaterankunga
  4. Gushyiraho amarushanwa ahoraho
  5. Imiyoborere igenga umupira w’amaguru w’abagore
  6. Uruhare rw’umupira w’amaguru mu buringanire n’imibanire y’abantu ndetse
  7. N’uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger