AmakuruAmakuru ashushye

Intara y’iburasirazuba ishobora kuba paradizo binyuze muri filimi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) Madame Belyse KALIZA yavuze ko nihanozwa ibikorwa ndangabwiza biri mu ntara y’iburasirazuba iyi ntara ishobora kwisanga ku rwego rukomeye kandi ruboneye rw’ubukerarugendo.

Abahanga n’abashakashatsi baturutse  mu mpande  zose  z’intara y’iburasirazuba bari mu nama ihuza ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo n’ubuyobozi bw’iyi ntara  aho bari kurebera hamwe bimwe mu bikorwa remezo biba muri iyi ntara byazamura iterambere ry’iyi ntara binyuze mu bukerarugendo.

Madame KARIZA Belyse ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yavuze ko imigi n’ibihugu binyuranye byo ku isi byagiye bimenyekana biturutse ku dushya cyangwa ibikorwa byihariwe n’ibyo bihugu ari naho yavuze ko niba ubushinwa bwaratejwe imbere no gukina karate kuki twe mu Rwanda tutatezwa imbere n’ibyiza biri mu gihugu cyacu.

Yagize ati:”hari amahirwe menshi mu gihugu cyacu yo kuba twakora ibikorwa by’ubukerarugendo tukiteza imbere, hano mu ntara y’iburasirazuba ni hamwe mu bantu bagaragara ibikorwa by’ibwiza binyuranye kandi uwabinoza neza byakurura ba mukerarugendo bakazana amafaranga intara y’iburasirazuba igakira, iyo urebye usanga abantu twaragiye tumenya ubushinwa kubera hazwiho gukina karate kandi natwe twabagenderaho tukiteza imbere”.

Naho umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana MUFURUKYE Fred afungura iyi nama yavuze ko hakenewe inama n’ibiganiro kugira ngo hanozwe ibyo bikorwa by’ubwiza biri mu ntara y’iburasirazuba.

                            Bwana MUFURUKE Fred umuyobozi w’intara y’iburasirazuba

Yagize ati:”Ibikorwa ndangabwiza bigaragaza ubukerarugendo hano mu ntara yacu birahari ,igikenewe ni ibitekererezo n’inama zanyu kugira ngo tubinoze kandi nitubinoza neza bizakurura ba mukerarugendo maze natwe intara yacu itere imbere kubera abazajya baza kudusura nabo bakadusigira amafaranga”.

Yavuze kandi koi bi nyuma yo kwigwaho neza no kunozwa bizaza bikurikira amahoteri meza kandi ashimishije bimaze kuzuzwa muri iyi ntara ndetse n’izindi zikomeje kubakwa.

Intara y’iburasirazuba ni imwe mu ntara zigarukwaho cyane yaba mu mateka ya vuba n’aya kera aho hari sitade ya Rwinkwavu ikaba iya mbere yubatswe mu Rwanda ikaba yaranakiniyeho umwami Rudahigwa ndetse muri iyi ntara ni naho hari tumwe mu duce twagiye turanga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka w’1994 aha tukaba twavuga  nko ku musozi wa nyabwishongezi aho Intwari RWIGEMA yaguye.

Twabibutsa ko kugeza ubu ubukerarugendo mu Rwanda mu mwaka wa 2017 bwinjije amafaranga angana na miliyoni 18 ni ukuvuga angana na 62%by’abasuye u Rwanda, abateraniye muri iyi nama bakaba bavuga ko mu yindi myaka aziyongera nihamara kunozwa ubu bukerarugendo buri mu ntara y’iburasirazuba

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger