AmakuruIkoranabuhanga

Instagram yatangije gahunda yo kurwanya konti zikora mu buryo bwa baringa

Kuri interineti hari  imbuga zimwe zishobora kongera ubwamamare umuntu ku rubuga nka Instagram biciye mu kiguzi, ni kuri iyo mpamvu urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangije uburyo bushya ruvuga ko bugamije kurwanya gukunda(likes) cyangwa gutanga ibitekerezo(Comments) bikozwe mu buryo bwa baringa.

Kuri Instagram hari aho usanga abantu bahora bashaka kubona umubare munini w’ababakurikira ndetse akenshi bakabihemberwa mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye, ibi nibyo bitera bamwe gukora (Create) konti nyinshi badakoresha bagakurikira konti imwe yabo ahanini ziba zikoreshwa n’umuntu umwe ugamije kwiyongerera ubwamamare.

Ubuyobozi bwa Instagram buvuga ko bwashyizeho uburyo buzifashisha mu gutahura konti zikoresha muri ubwo buryo zigamije kwiyongerera ubwamamare, abayobozi ba Instagram bakomeza bavuga ko buvuga ko konti zizarenga ku mabwiriza mashya zizaburirwa zigasabwa guhindura ijambo ry’ibanga.

Ikindi bavuga ni uko abantu bazakomeza gukoresha porogaramu (apps) bagamije kugaragaza igikorwa kitari ukuri “bashobora kugirwaho ingaruka mu gukoresha Instagram”.

Buvuga ko iyi gahunda nshya ari “indi ntambwe itewe” mu gutuma Instagram ikomeza kuba “urubuga rukomeye aho abantu bahurira mu buryo bw’ukuri”.

Mu kuriha abakora ubu buryo bwo kwamamaza, akenshi hagenderwa ku mubare w’abantu bakurikira uwo muntu w’icyamamare ku mbuga za interineti, ariko mu mwaka ushize ikigo cyo kwamamaza cya Mediakiz cyagaragaje ukuntu  byoroshye kuba icyamamare mu buryo bwa baringa.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa interineti Techcrunch, bumwe mu buryo buzwi cyane bwo kuri interineti bwifashishwa mu kwihindura icyamamare buherutse gukurwaho, ariko hari ubundi bukiriho busaba ababukoresha kuriha amafaranga y’ifatabuguzi buri kwezi.

Ubu buryo bwo guhindura umuntu icyamamare bya baringa akenshi busaba ababukoresha gutanga amakuru yabo y’ibanga ajyanye n’uburyo binjira mu rubuga rwa interineti iyo bagiye kurukoresha.

Instagram ivuga ko ibi binyuranyije n’amabwiriza agenga abakoresha uru rubuga ndetse bigashyira mu kaga umutekano w’urukoresha utanze umwirondoro we w’ibanga.

Kuva Instagram yatangira mu mwaka wa 2010, yahindutse igikoresho cyifashishwa n’abantu bamwe b’ibyamamare mu kubona umubare munini w’ababakurikira ndetse akenshi bakabihemberwa mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye.

Instagram yaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2012, ku giciro cya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika. Mu myaka ishize ya vuba, Instagram yakomeje kwamamara, ndetse abayikoresha ku isi bamaze kurenga miliyari imwe.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Kevin Systrom na Mike Krieger bayishinze batangaje ko bavuye muri iyi kompanyi ya Instagram, nyuma y’amakuru yavugaga ko hari ubushyamirane hagati yabo n’Ubuyobozi bwa Facebook

 

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger