AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Inkuru nziza kuri Rayon Sports: Jonathan Rafael Da Silva yemerewe gukina umukino wa APR

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze guha ibyangombwa (License) Umunya-Brazil Jonathan Rafael Da Silva, bityo akaba yemerewe gukina umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ikipe ye ya Rayon Sports icakiranamo na APR FC.

Ni nyuma y’igihe kirekire Rayon Sports isabye ibi byangombwa FERWAFA, gusa bikarangira iyi nzu iyobora umupira w’amaguru hano mu Rwanda idashyize mu bikorwa icyifuzo cya Rayon Sports.

Itinda ry’ibi byangombwa ryari ryatumye abenshi mu bafana ba Rayon Sports bavuga amagambo atandukanye, ndetse bamwe muri bo ntibatinye gutunga APR FC agatoki bayishinja kugambanira Rayon Sports.

Da Silva yahawe ibi byangombwa nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa gatatu abayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Perezida Muvunyi baramukiye kuri FERWAFA kugira ngo bakemure ikibazo cy’uyu musore ku buryo bwihuse.

Kubona License kuri Rafael bisobanuye ko yemerewe gukina umukino Rayon Sports isuramo APR FC uyu munsi, dore ko kuri Robertinho utoza Rayon Sports icyaburaga ngo uyu musore akinishwe ari ikibazo cya License cyonyine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger