AmakuruImikino

Inkuru nziza ku Banyarwanda! Ikipe y’igihugu Amavubi yungutse umukinnyi ukomeye ukina muri Suwede

Kugeza magingo aya nta gihundutse umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York azafatanya n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi mu kibuga mubgihe cya vuba.

Uyu mukinnyi ubu yamaze kwemererwa gukinira u Rwanda, ni mu gihe FERWAFA yavugaga ko igitegereje igisubizo cya FIFA.

Rafael York avuka kuri nyina w’umunyarwanda na se w’umunyangola, yakiniye abato ba Sweden(U17 na U19), ubu akaba yarahisemo gukinira u Rwanda mu ikipe nkuru.

Aba yarakiniye Amavubi mu mikino ya Mali na Kenya (iherutse gukinwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022) ariko basanze atarabona ibyangombwa byuzuye.

Yaje mu Rwanda akorerwa urwandiko rw’inzira rw’u Rwanda(passport) ndetse arafotorwa ahabwa indangamuntu y’u Rwanda.

Ibi ntibyari bihagije ko yahita atangira gukinira u Rwanda kuko yakiniye abato ba Sweden, u Rwanda rwasabwaga guhita rumenyesha Sweden ko uyu mukinnyi atakifuza gukinira iki gihugu ashaka gukinira u Rwanda ndetse banabimenyesha FIFA kugira ngo ibe yamukura muri system nk’umunya-Sweden ikamugira umunyarwanda, ibi ariko ikabikora nyuma yo kubona ko na Sweden yemera kumurekura.

Amakuru yizewe avuga ko U Rwanda rwamaze gusubizwa rwemererwa gukinisha uyu mukinnyi cyane ko ari no ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye azifashisha ku mikino ya Uganda mu kwezi gutaha k’Ukwakira.

Gusa n’ubwo yahamagawe, mu kiganiro umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yahaye ISIMBI, yavuze ko batarasubizwa bizeye ko vuba aha bazaba babonye igisubizo.

Ati “oya ntabwo turasubizwa ariko twizeye ko bikemuka vuba. Sinakubwira ngo harabura iki kuko twebwe twaranditse dutegereje igisubizo, ibyo kuvuga ko yaremerewe nta rwandiko rubigaragaza ibyo ntiwabyizera.”

Rafael York yemerewe gukinira Amavubi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger