AmakuruImikino

Inkuru nziza ku ba Rayon: Rwatubyaye Abdoul azakina umukino wa USM Alger

Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdoul wari utemerewe gukina imikino nyafurika, yamaze guhabwa na CAF ibyangombwa bimwemerera gukina iyi mikino, by’umwihariko akaba yemerewe gukina umukino wa CAF Confederations cup iyi kipe izakinamo na USM Alger yo muri Algeria kuri uyu wa gatatu.

Uretse Rwatubyaye,  Bashunga Abuba iyi kipe iheruka kugarura mu izamu ryayo imukuye muri Kenya na we ashobora kubona ibyangombwa byo gukina iyi mikino nk’uko amakuru aturuka muri Rayon Sports abivuga.

Bashunga Abouba ari gukorana na rayon Sports imyitozo yitegura USM Alger ariko akaba atari yabona ibyangombwa ngo azakine uyu mukino, kubera ko Rayon Sports yari yaramutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha muri iyi mikino nyafurika icyo asabwa gusa ni amasezerano amugarura muri rayon Sports kuko yari yarayivuyemo.

Rayon Sports iramanuka mu kibuga kuri uyu wa gatatu icakirana na USM Alger mu mukino wa CAF Confederations Cup ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gihe umutoza Oliverira yaba agiriye Rwatubyaye ikizere cyo gukina uyu mukino, nta kabuza dushobora kuzamubona mu bwugarizi bwa Rayon Sports dore ko yanakoranye imyitozo itegura uyu mukino na bagenzi be.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger