Amakuru ashushyeImikino

Inkuru ishyushye: FERWAFA ibonye umuyobozi mushya

Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe ugomba gusimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène ni we utorewe kuyobora iri shyirahamwe nyuma yo kubona amajwi 45 kuri 53 y’abatoye bose.

Ni nyuma y’amatora amaze kubera kuri Lemigo Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Rtd Brig. Gen. Sekamana wari umaze igihe gito ahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu ngabo z’u Rwanda atsinze aya matora ahigitse Ruragirwa Louis wahoze ari umusifuzi, uyu Louis akaba ari umukandida wari waratanzwe n’ikipe y’abagore y’i Rugende mu gihe Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène wanahabwaga amahirwe yo kwegukana aya matora yaturutse mu kipe y’Intare FC.

Nyuma yo kwegukana insinzi muri aya matora, Rtd Brig. Gen. Sekamana ufite intego yo kwibanda ku mupira ushingiye ku bakinnyi bakiri bato agomba kuyobora iyi nzu iyobora umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine.

Nzamwita Vincent de Gaulle ucyuye igihe yashimiye abo bakoranye bose mu myaka ine yari ishize, harimo abanyamakuru, Minisiteri ya Siporo n’umuco, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ine yari amaze ku ntebe.

Uyu muyobozi ucyuye igihe kandi yanenze abakandida birirwaga bavuga mu itangazamakuru ko ngo ubuyobozi bwe burangwa n’amacakubiri.

Yagize ati” Uko nanenze bamwe mu banyamakuru, ndananenga bamwe mu bakandida bajya ku ma radiyo bavuga ngo twaranzwe n’amacakubiri, n’ubwo ntazi ikinyarwanda cyane, ariko iyo bavuze amacakubiri njye numva ikindi.”

” Habayaeho kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, ariko gukoresha amacakubiri, uzi amateka y’iki gihugu ni ukurengera.”

Aya matora abaye ku ncuro ya kabiri nyuma y’uko amatora yari yabaye mu gushyingo k’umwaka ushize yarangiye imfabusa ari zo ziyihariye bityo bikaba ngombwa ko asubirwamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger