AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Inkuru ibabaje: Umurundi Papy Faty wigeze gukinira APR FC yitabye Imana

Umurundi Papy Faty wigeze gukinira ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana aguye mu gihugu cya  Eswatini (Zwaziland) aho yakinaga.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yanyuze muri APR FC hagati y’umwaka wa 2011 na 2012, mbere yo mbere yo kuyisohokamo mu buryo butunguranye yerekeza muri Bidvest Wits yo muri Afurika y’epfo.

Amakuru avuga ko uyu musore yazize indwara y’umutima, nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo ikipe ya Melanti Chiefs FC yo muri Swaziland yakiniraga yari mu kibuga ikina.

Indwara y’umutima yivuganye uyu musore, yari amaze igihe ayirwara kuko yamufashe ubwo yakiniraga ikipe ya Bidvest Wits. Hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yahisemo gutandukana na we kubera iki kibazo.

Pappy Faty yitabye Imana, mu gihe ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Soccer Laduma, yahakanye ibyavugwaga ko ashobora kwitaba Imana mu gihe yaba yongeye gukina umupira w’amaguru.

Iyi ndwara kandi yari yaratumye areka guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, gusa ubwo iyi kipe yakinaga na Gabon mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, yinjiye mu kibuga asimbura nyuma yo kongera guhamagarwa mu kipe y’igihugu cye.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger