AmakuruImikino

Inkuru ibabaje! Jose Antonio Reyes wahoze akinira Arsenal yitabye Imana

Jose Antonio Reyes wahoze akinira amakipe ya Arsenal na Sevilla ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yakoreye iwabo muri Espagne.

Ikipe ya Sevilla uyu musore yahoze akinira ni yo yemeje amakuru y’urupfu rwe ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Sevilla yagize iti” Ntitwakabaye twemeza amakuru mabi cyane. Umukinnyi Sevilla ikunda Jose Antonio Reyes yitabye Imana nyuma yo kugongana n’ikamyo. Aruhukire mu mahoro.”

Reyes w’imyaka 35 y’amavuko, yakiniraga ikipe ya Extremadura ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri ya Espagne. Yaherukaga kuyikinira umukino mu byumweru bishize.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ndetse n’abafite aho bahurira na ruhago y’iki gihugu na bo bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uriya musore.

Ikipe ya Arsenal yakiniye na yo ibicishije kuri Twitter yayo, yagaragaje ko ibabajwe cyane n’urupfu rwe.

Yagize iti” Buri umwe wese muri Arsenal yababajwe n’amakuru ababaje y’uko Jose Antonio Reyes wahoze adukinira yapfiriye mu mpanuka y’imodoka muri Espagne. Jose Antonio Reyes: 1093-2019. Ruhukira mu mahoro, Jose”.

Abakinnyi barimo Thierry Henry bakinannye, Cesc Fabregas na Arsene Wenger wamutoje na bo bagaragaje ko bababajwe cyane n’urupfu rwe. Unai Emery wamutoje muri Sevilla na we yababajwe cyane n’urupfu rwe.

Amakipe nka Atletico Madrid, Manchester United, FC Barcelona, Tottenham Hot Spur, Real Madrid n’andi menshi na yo yatambukije ubutumwa bwihanganisha.

Jose Antonio Reyes yageze muri Arsenal muri 2004. Ni umwe mu bari bagize ya kipe ya Arsenal yatwaye Premier league yo muri 2003/2004 nta mukino n’umwe itsinzwe. Uyu mukinnyi yanatwaranye Europa league na Atletico Madrid, mbere yo gusubira muri Sevilla aho yatwariye ibikombe bitatu bya Europa league.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger