AmakuruAmakuru ashushye

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibiro byitora i Kinshasa

Mu gihe hari hasigaye iminsi icumi ngo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi Congo (RD Congo)  habe amatora y’umukuru w’igihugu, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibiro by’akanama k’amatora i Kinshasa.

Muri iyi mpanuka  y’inkongi y’umuriro hatikiriyemo amamashini  asaga 8000 hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye byari kuzakoreshwa mu matora, izo mashini zangirikiye muri uyu muriro zigize bibiri bya gatatu by’izikenewe zose mu matora yitezwemwo abantu miliyoni ennye i Kinshasa.

Umukuru w’akanama k’amatora yavuze ko ibi ari ibintu bibabaje cyane ariko ko bazakora ibishoboka byose ngo aya matora abe nk’uko byateganyijwe ku italiki ya 23 Ukuboza 2018.

Ikindi bateganya gukora ngo ni uko bazifashisha izindi mashini  z’agateganyo ziri mu tundi duce tw’igihugu zari ziteganyijwe gukoreshwa mu gihe haba hagize ikibazo kivuka.

Aya mamashini bikivugwa ko azakoreshwa mu matora ntiyakiriwe neza  nabamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko aya ma mashini ari ayo kwiba amajwi mu matora.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyumayo kumenya aya makuru basaba ko hakorwa iperereza ry’imbitse hakamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro bakeka ko ibi byaba bibaye murwego rwo gukereza amatora mu gihe hari ibikoresho byahiye.

Gusa ubutegetsi bushyira mu majwi abatavuga rumwe nabwo ko aribo bababihishe inyuma yiki gikorwa kigayitse. Gusa mu butumwa bw’inshi bwagiye bunyuzwa ku rubuga rwa Twitter buvuga ko ibi byaba byakozwe n’abatifuza ko aya amatora aba.

Abakurikira amatora muri Congo bakeka ko ibi byaba byakozwe n’abatifuza ko amatora yo muri Congo aba.
Umuriro wangije by’inshi byari kuzakoreshwa mu matora y’umukuru w’igihugu i Kinshasa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger