AmakuruAmakuru ashushye

Ingona yaririye umugabo mu mugezi kandi abantu basabwa kuguma mu rugo

Mu gihe abaturage basabwa kuguma mu rugo, ingona yaririye umugabo ku mugezi wa Nyabarongo.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020, ingona yaririye umugabo ku mugezi wa Nyabarongo ku gice cyo mu karere ka Kamonyi, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kurushaho kwitwararika.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yemeje iby’aya makuru. Yatangaje ko uwariwe n’ingona ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, wari uri mu gishanga ku nkombe y’uruzi rwa Nyabarongo.

Meya Kayitesi Alice avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ari uko bishoboka ko uwo mugabo yari agiye kuroba, kuko ngo n’ubusanzwe iyo umugezi wa Nyabarongo wuzuye ukamena hari abaturage bajya kuroba amafi muri icyo gishanga.

Uyu muyobozi ariko avuga ko ubwo burobyi butemewe ndetse ko n’ibikoresho baba bakoresha bitemewe, agasaba abaturage kurushaho kwitwararika cyane ko aho uwo muturage yaririwe n’ingona atari ubwa mbere kuko hari n’undi ingona yahiciye.

Meya Kayitesi Alice avuga ko muri iki gihe abaturage basabwe kuguma mu rugo birinda icyorezo cya Coronavirus, bari bakwiye kubyubahiriza wenda bakava mu rugo bajya mu bikorwa bidatuma bahura n’abandi cyane nko kwita ku matungo yabo n’ubuhinzi bwo hafi y’ingo zabo.

Avuga ko buri wese akwiye kumva ko ibyo asabwa ari ku nyungu z’ubuzima bwe n’ubw’abandi baturage muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger