AmakuruUtuntu Nutundi

Ingaruka ziterwa n’amavuta ya Mukorogo yahawe akato mu Rwanda

Nyuma y’uko amavuta atukuza uruhu rw’umuntu amaze kuba igikoresha cya benshi mu bihugu bitansdukanye birimo n’u Rwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko aya mavuta afite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uwariwe wese uyakoresheje.

Abantu batandukanye bakoresha aya mavuta kugira ngo barusheho kugira uruhu rukeye cyangwa rugiye gusa n’urwabazungu ariko ibi ngo bifite byinshi byangiriza mu buzima gatozi bw’umuntu kuko aya mavuta agizwe n’imvange y’ibintu bitandukanye byinjira mu mubiri bikangiza ibyo bisanze mo.

Nk’uko Imvaho Nshya yaganiriye na Lt. Col. Dr Kanyankore William Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, mu Karere ka Rubavu yabitangaje, yavuze ko uyu muganga  asobanura ibibi by’ariya mavuta anatanga inama kuri buri rwego rukwiye kuba rurebwa n’iki kibazo afata nk’icyorezo kuri we.

Uyu muganga avuga byinshi kubyerekeranye n’amavuta ya Mukorogo, yemeza ko harimo ibyitwa Hydroquinone, Mercury, Aside n’ibindi bintu byinshi bikomoka ku butabire bitandukanye uwabyisize byihutira kumutukuza kuko biba ari byinshi, na kimwe wakwisiga kigira ingaruka noneho iyo wabivanze biriyongera. Ati: “Mu karere kacu ka Rubavu usanga mu bagore 10 bane bisiga mukorogo.”

Ingaruka zikomeye zikomoka ku mavuta ya Mukorogo

Lt. Col. Dr Kanyankore avuga ko ingaruka zihari kandi nyinshi zirimo gutwika uwabyisize bikamusigira amabara, bikumya uruhu, bituma rutangira gusaduka binavamo kuribwa buri gihe.

KUTIHANGANIRA UBUSHYUHE

Ati: “Hari abagore babyisiga by’umwihariko muri uyu mujyi wa Gisenyi batangira guhora bitwikiriye kandi atari abayoboke ba Isilamu, ariko ugasanga umubiri wose haratwikiriye kuva mu maso kugera ku birenge, bivuze ko ubushyuhe buza bugahita bumutwika kuko nta bwirinzi akigira, hari abakomeza bakazana ibisebe bitukura ku mubiri.”

KURWARA KANSERI

Ikindi kiba gikomeye ni igihe byazanye Kanseri yo ku ruhu kuko uwisize Mukorogo bikamurenga birangira ayirwaye.

Iyo wisize ariya mavuta cyane arimo uruvangitirane rw’ibintu byinshi, hari ubwo bimurenga bikagera mu bice byo mu mubiri bikangirika bigatera indwara zitandukanye zirimo izi zikurikira:

UBUHUMYI

Uyu muganga avuga ko kwisiga amavuta ahindura uruhu bidashobora gutuma uhuma ako kanya, gusa iyo uyisize hafi y’amaso, ibigize ayo mavuta bishobora gutera kubura ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma n’ amaso atakaza ubushobozi bwo kureba neza, kandi bishobora no gutera ubuhumyi mu gihe ayo mavuta ageze mu mboni z’amaso.

Ati: “Birumvikana aya mavuta aba arimo ibintu by’ubutabire, ibintu bishobora guhindura ibara bigeze ku mboni ni ako kanya guhita biyangiza ni ho usanga umuntu yarahumye, akarwara amaso mu buryo bukomeye.”

UMUVUDUKO UKABIJE W’AMARASO N’INDWARA Y’ASIMA

Muganga avuga ko kwisiga mukorogo bitera indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa Asima kuko ibigize amavuta ahindura ibara ry’uruhu birimo ibinyabutabire bigenda bikagera no mu maraso.

Ngo iyo bigeze mu maraso umubiri nta bwo wongera kuvubura umusemburo utuma umuntu agumana ibara ry’uruhu yari asanganywe, ngo si ibyo gusa kuko binatera indwara z’umutima.

Ati: “Uruhu rugizwe n’ibice bitandukanye bigenda bigerekeranye kugeramo imbere, uko wisiga ariya mavuta cyane, ni ko na yo yinjira mu ruhu, akagera n’aho ahura n’imiyoboro itwara amaraso iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri, ni ho bihera bigera nko mu mwijima wafatwa ubwo biba byakomeye, impyiko zigafatwa ndetse ugasanga umuntu yarashize.”

HARI UWAGARAGAWEHO UBURWAYI BWO MU MUTWE

Lt. Col. Dr Kanyankore avuga ko kwisiga amavuta ahindura ibara ry’ uruhu, aba anarimo umushongi w’ icyuma bavanga n’ umwuka usanzwe, mu rurimi rw’ Icyongereza bita Mercury.

Ngo iyo bimeze gutya bigira ingaruka zikomeye ku mubiri w’ umuntu, bigatera n’ ibibazo byo mu mutwe.

Ati: “Hano mu Bitaro bya Gisenyi hari umukozi wasezerewe kubera kwisiga mukorogo kuko yageze aho imutera indwara zo mu mutwe, bijya kuza yabanje guhinduka umubiri wose, aba inzobe aratukura cyane, bigera aho ibyo yambaraga arabihindura kubera izuba ryamwotsaga, akajya yirirwa yambaye ibintu byo mu ntoki, yitwikiriye mu maso kandi bidafitanye isano n’imyemerere, agera aho biramurembya noneho ata umutwe. Twabonye atakomeza gukora afite ibibazo arasezererwa, aya mavuta arasaza cyane kuko uko yinjira mu mubiri ni ko agera ku bwonko”.

Indwara ya Diyabete

Lt. Col. Dr Kanyankore avuga ko iyo ukomeje gukoresha aya mavuta igihe kirekire, bigera aho umubiri wawe ukayakira akinjira mu maraso no mu turandaryi twayo bikagutera Diyabete, bidasize no kugutera umubyibuho ukabije, ari na byo bigukururira ibyago byinshi byo kugerwaho n’ indwara nyinshi zitandukanye.

Ibibazo by’impyiko

Uyu muganga avuga ko kwisiga ariya mavuta igihe kirekire binatera gutakaza ubushobozi bwa bimwe mu bice bigize umubiri ndetse n’ impyiko ntizikore neza ari na byo biziviramo gupfa, zigakenera gusimbuzwa izindi.

Iyo byageze mu bice bikomeye by’umubiri nk’umutima, umwijima n’ibindi bitandukanye bitera uburwayi na bwo bwinshi ku buryo bigera aho uwabyisize bikarangira apfuye ari na yo mpamvu abantu bakwiye kubyirinda.

Lt Col Dr Kanyankore asaba ko ubukanguramabaga mu kurwanya ikoreshwa ry’aya mavuta bwakorwa guhera mu nzego zose ndetse no mu ngo, ababyeyi bakabyigisha abana babo gusa ngo imbogamizi zose zizakemurwa n’imyanzuro ikomeje gufatwa.

Ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasabye ko inzego zose zahagurukira iki kibazo, kuko nkibona nk’icyorezo cyaziye Abanyarwanda by’umwihariko hari ibihugu byinshi bakajije amategeko no mu Rwanda badufashe bashyireho ingamba zikaze, ndasaba buri rwego rwose haba iz’umutekano n’izicunga umupaka kuko usanga amavuta menshi yinjirira hano ku Gisenyi agasakara mu gihugu hose.”

Akomeza agira ati: “Ababyeyi babyigishe abana babo bari kubyiruka ikibazo hari n’ababyeyi babyisiga kandi ntiwabuza umuntu nawe utarahinduka, abayobozi babishishikarize abo bayoboye, ikibazo na bo harimo ababyisiga ugasanga ni ikibazo gikomeye.”
Asaba ko amaduka akekwaho gucuruza aya mavuta yahagurukirwa n’inzego zose ndetse na RSB ikajya igenzura ikanashyiraho izindi ngamba kandi ngo na bo biteguye kurwana uru rugamba mu rwego rwo guca amavuta atukuza.

Lt.-Col.-Dr.-Kanyankore-William-Umuyobozi-wIbitaro-bya-Gisenyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger