AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’uRwanda muri Mozambique zatangiye kurasa ku nyeshyamba (Amafoto)

Mu minsi ishize nibwo letaby’u Rwanda iherutse kohereza abasirikare n’abapolisi 1000 mu hihugu cya Mozambique, mu rwego rwo kuzahura ikutekano w’iki gihugu by’umwihariko mu ntarabya Cabo Delgado.

Kuri uyu munsi Mozambique yemeza ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye urugamba rwo guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado, mu gihe n’Ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) zikomeje kugera muri icyo Gihugu.

Biravugwa ko mu mirwano yabaye ku wa Kabiri, Ingabo z’u Rwanda zahase umuriro inyeshyamba zigakwira imishwaro zihungira ku mupaka ugabanya Mozambique na Tanzania, zimaze kuraswamo abagera kuri 30 n’abandi barakomereka.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye koherezwa muri Mozambique tariki ya 9 Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke biterwa n’Umutwe w’Iterabwoba ushamikiye ku wa Leta ya Kiyisilamu by’umwihariko muri iyo Ntara ya Cabo Delgado.

Iryo tsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abasirikare babarirwa muri 700 n’abapolisi 300, ni ryo ryoherejwe muri icyo Gihugu kugeza taliki ya 11 Nyakanga, riyobowe na General Major Innocent Kabandana.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Mozambique, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zatangiye kugera mu birindiro guhera ku wa Gatanu. Mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa Kabiri, zatangiye gucunga umutekano zihereye mu gace kitwa Afungi zinjira mu ishyamba rikora ku Mujyi wa Palma. Agace ka Afungi ni ko kubatswemo uruganda rutunganya gazi rwahagaze kubera ibikorwa by’iterabwobwa by’izo nyeshyamba.

Muri icyo gikorwa cyo gucunga umutekano ni bwo Ingabo z’u Rwanda zahuriye n’inyeshyamba mu giturage cy’ahitwa Quionga. Hatangira kumvikana urufaya rw’amasasu, aho inyeshyamba zokejwe igitutu zikerekeza ku mupaka wa Mozambique na Tanzania.

Impuguke mu bya gisirikare iri ku rugamba yavuganye n’itangazamakuru, yagize iti: “Ubwo inyeshyamba zahungaga zerekeza ku mupaka wa Tanzania, Ingabo z’u Rwanda zishemo ababarirwa muri 30. Mu masaha ya nyuma ya saa sita na bwo Ingabo z’u Rwanda ni na zo zari zigicunze umutekano w’ishyamba ryegereye Afungi.

Yakomeje avuga ko nubwo izo nyeshyamba zarashweho ariko na zo zagabye ibitero byinshi ku baturage bo mu Karere ka Muidumbe gaherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Cabo Delgado, ndetse no mu biturage bya Nampanha na Mandava.

Ku wa Kabiri nanone, Ingabo z’igihugu cya Mozambique zatabaye umupilote w’indege nto wakoreye impanuka ku mucanga w’inkengero z’inyanja mu Mujyi wa Mocímboa da Praia na wo wari warigaruriwe n’inyeshyamba guhera muri Kanama 2020.

Ingabo za Mozambique zizeye ubufasha bufatika mu guhashya iyo mitwe y’inyeshyamba, mu masaha y’umugoroba na bwo zagabye igitero simusiga ku nyeshyamba zibarizwa mu giturage cya Saba Saba giherereye mu mbibi z’Umujyi wa Mocímboa da Praia n’Akarere ka Muidumbe.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, ingabo za Mozambique zagabye ibitero by’ibimodoka by’intambara ku nyeshyamba zigaruriye icyaro cya Mitope cyo mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Bivugwa ko hari irindi tsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryamaze koherezwa mu Mujyi wa Nangade uherereye mu Karere ka Nangande ko mu Burengerazuba bwa Palma.

Leta ya Mozambique yemeje ko bamwe mu bagize ingabo za SADC batangiye gusesekara i Cabo Delgado na bo bakaba baje gutera ingabo mu bitugu Ingabo z’u Rwanda ndetse n’iza Mozambique zimaze igihe ku kibuga.

Bivugwa ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, ari bwo bamwe mu basirikare ba SADC bagize umutwe wihariye (Special Force) boherejwe mu gace ka Pemba, Umurwa Mukuru wa Cabo Delgado.

Amafoto y’indege y’intambara y’Igisirikare cy’Afurika y’Epfo (C-130) yakwirakwijwe, yayigaragazaga ihagaze ku Kibuga cy’Indege cya Pemba, bukaba ubufasha bukomeye butanzwe mu gihe Igihugu cy’Afurika y’Epfo na cyo kiri mu bibazo byo guhangana n’imyigaragambyo yitabajwemo abasirikare barenga 25,000.

Indege y’ingabo za Afurika y’Epfo yagaragaye muri Mozambique
Twitter
WhatsApp
FbMessenger