AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ingabo z’u Rwanda zasubije Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State

Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu (Islamic State) uherutse kuvuga ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bigamije guhohotera Abayisilamu b’inzirakarengane.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko ziteguye guhangana mu gihe haba hari ugerageje guhungabanya umutekano w’Igihugu n’Abanyarwanda.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ishami rya BBC rishinzwe gukora ubusesenguzi ku nkuru n’inyandiko, BBC Monitoring muri iki cyumweru agaragaza ko Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State washyize hanze ubutumwa bwibasira u Rwanda kubera ko ruherutse kohereza muri Mozambique ingabo zo kurwanya abarwanyi bakoranaga na wo.

Ni amakuru iri shami rya BBC ryagezeho nyuma yo gukurikirana inyandiko zo kuri internet zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar na Nashir al Kabar News.

Ubu butumwa bugira buti “Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane ni byo bituma Abayisilamu babarwanya.”

Aba barwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado basanzwe biyitirira ‘Al-Shabaab’ bakorana na Islamic State ndetse hari n’amakuru yemeza ko mu 2019 abayobozi bakuru b’iyi mitwe yombi bahuye bagirana ibiganiro.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yabwiye IGIHE ku kuba abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu rugamba rwo kubohora Cabo Delgado bidashobora gushimisha Islamic State.

Ati “Ibyabo urabizi ntabwo bagukunda. Birumvikana bazakomeza bakurwanya aho ari ho hose. Na bariya (Abarwanyi bo muri Mozambique) ntabwo ari ukuvuga ko batashatse kurwana, ngo birwaneho byarabananiye. Turitegura mu buryo bushoboka bwose.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye mu gihe byagaragara ko Islamic State yashaka kwihorera cyangwa kugirira nabi Abanyarwanda.

Ati “Mu kiganiro twagiranye n’abanyamakuru twavuze ko twiteguye guhangana n’icyo kibazo igihe cyose, twaba turi kurinda umutekano w’Igihugu ndetse n’abaturage, nta mpungenge dufite, twiteguye kuzahora twirinda, tukarinda n’umutekano w’Abanyarwanda n’abaturage bose muri rusange.”

Yakomeje avuga ko kuba Islamic State yatangaza ibintu nk’ibi bari babyiteze kandi ko bigaragaza koko ko iyi mitwe yombi ifite imikoranire. Ati “Kuba babivuze twari tubyiteze nta nubwo umuntu agomba kubitindaho, ahubwo ni ibigaragaza ko bafatanya ibikorwa.”

Yavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso bihari bifatika bigaragaza ko Islamic State ishobora kugirira nabi u Rwanda. Ati “Oya ntabyo ariko n’iyo byagaragara ndumva bitaduteye ikibazo.”

Inkuru yabanje

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wagize icyo uvuga ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Uyu mutwe w’iterabwoba ukorera mu ntara ya Cabo Delgado wavutse mu mpera za 2017. Ibikorwa byawo byatangiye gufata indi ntera mu mpera za 2020 n’intangiriro za 2021. Byageze iki gihe umaze kwigarurira uturere dutanu mu tugize intara ya Cabo Delgado.

Ibikorwa byawo byahitanye ababarirwa muri 3100 mu gihe abandi basaga ibihumbi 820 bavuye mu byabo.

Ku wa 10 Werurwe 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo zivuga ko uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Mozambique washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, aba barwanyi bamaze kwamburwa ibice binini bari barigaruriye birimo Mocímboa da Praia, Awasse, Palma n’ibindi.

Uretse gukura aba barwanyi mu birindiro, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zivuganye abenshi muri bo ndetse banamburwa intwaro bakoreshaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger