AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda mu mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo (+AMAFOTO)

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 zakoze umuganda zifatanyije n’izindi ngabo z’amahanga n’abayobozi n’abaturage bo mu mujyi wa Juba.

Nyuma y’iki gikorwa Umuyobozi w’ingabo za UNMISS zikorera i Juba, Brig Gen Eugene Nkubito, yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Juba n’abandi bose bitabiriye umuganda kubera umwanya wabo batanze bakawuharira icyo gikorwa kigamije kubungabunga ibidukikije n’isuku mu mujyi wa Juba.

Brig Gen Eugene Nkubito yashishikarije abaturage ba Juba kugira umuco bene ibyo bikorwa by’isuku. Ibi ubuyobozi bw’umujyi wa Juba bwiyemeje ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi buzajya bukora umuganda.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Juba, THIIK THIIK Mayardit, yabwiye abanyamakuru ko ubuyobozi bwa Juba bwishimiye ibikorwa by’ingabo z’Umuryango w’abibumbye n’iz’u Rwanda by’umwihariko, byaba ibyerekeranye no kurinda umutekano w’abaturage n’ibyerekeranye no gusukura umujyi wa Juba.

Mu bitabiriye umuganda wo ku wa gatandatu ushize harimo ingabo zo mu Bushinwa, izo muri Ethiopia, n’izo muri Nepal.

 

Amafoto : Rwanda Defence Force

Twitter
WhatsApp
FbMessenger