Amakuru ashushyePolitiki

Ingabire Victoire yisobanuye ku byo yatangaje nyuma y’imbabazi yahawe agafungurwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018 , Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo baganire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimwitirirwa bishobora gufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.
Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.
Ingabire Victoire yahawe imbabazi na Perezida Kagame nk’uko byatangajwe kuwa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018 hamwe n’umuhanzi Kizito Mihigo ndetse n’abandi bagororwa 2140. Nyuma yo gufungurwa, Ingabire Victoire Umuhoza yakomeje gutangariza ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo mu mahanga ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye gufungurwa kuko ngo nta cyaha yakoze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger