Amakuru ashushyePolitiki

Ingabire Victoire yigaramye ibyo gushinga umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe

Ingabire Umuhoza Victoire ukuriye ishyaka rya FDU-Inkingi, yahakanye iby’amakuru yavuzwe ko ari gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe, avuga ko ari ukumuharabika bityo akaba agiye kwiyambaza inkiko kugira ngo abe ari zo zimurenganura.

Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize avuga ko Ingabire yitabiriye inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel.

Abari bari muri iyi nama  bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye, nyuma yo guhabwa ubutumire n’uwitwa Ndatinya wari wabanje kubabwira ko ibyo bagiyemo ari amahugurwa, bityo ko bari buhabwe n’insimburamubyizi.

Umwe mu bari batumiwe yagize ati” [Ingabire] Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”

Mu kiganiro Ingabire Victoire yagiranye na BBC kuri uyu wa mbere, yavuze ko ibyamuvuzweho ari ibinyoma bigamije kumuharabika, avuga ko agiye kwiyambaza ubucamanza akaba ari bwo bumurenganura.

Ingabire yavuze ko ibyavuzwe ko yakoresheje inama igamije gushakisha abinjira mu mutwe w’iterabwoba ari ibinyoma, ngo ko ahubwo icyakozwe ari ugushaka abantu bashaka kuyoboka ishyaka rye kugira ngo basobanurirwe amahame yaryo. Ku bwa Ingabire ngo ibyakozwe ntabwo ari inama ahubwo ni “recruitment”.

Ku bijyanye no gushaka abanyamuryango b’ubwoko bw’indobanure[Abahutu], Ingabire yavuze ko atari umusazi bigeze aho ku buryo yagendera ku moko.

Ati” Ntabwo ndi umusazi, ntabwo ngedera ku bwoko. Nkunda Umunyarwanda uwo ari we wese kuko ari Umunyarwanda.”

Yanahakanye kandi ko atigeze agubwa gitumo.

Uyu mugore yavuze ko yamaze kubwira umunyamategeko we gusaba ibinyamakuru by’i Rwanda byavuze ko yaguwe gitumo kuvuguruza inkuru byanditse, ibitari ibyo akabijyana mu butabera.

Yongeyeho ati” Kuko ibintu byo kunsebya maze kubirambirwa n’abantu bose birirwa bansebya ubu ndashaka kubihagarika, kuko dufite amategeko arengera abantu. Gusebya abantu ubundi birahanirwa mu gihugu. Izo nyandiko rero zanditswe umwavoka wanjye namusabye ko abo bose bazanditse bazivuguruza.”

Mu gihe Ingabire avuga gutya, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri kumukoraho iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibyamuvuzweho ari ukuri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger