Amakuru

Indonezia: Umutingito ukomeye wibasiye iki gihugu wahitanye abasaga 91

Abantu bagera kuri 91 batakaje ubuzima, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye ikirwa cya Lombok giherereye hafi ya Bali, mu gihugu cya Indonezia.

Uretse aba bapfuye, uyu mutingito wanakomerekeje abandi benshi, mu gihe ibihumbi by’abaturage bavuye mu mazu yabo bakajya gushaka ubwugamo hanze.

Abenshi mu baguye muri uyu mutingito ni abaguweho n’ibikuta by’amazu, nk’uko byatangajwe n’ishami rya Indonezia rishinzwe kwita ku biza by’imbere mu gihugu ndetse n’impunzi.

Igenzura ryakozwe n’ikigo cya Amerika cyita ku bumenyi bw’isi rigaragaza ko uyu mutingito wari ku kigero cya 7.0 wabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ukaba warumvikaye ku ntera ingana na kilometero 10 n’igice.

Magingo aya abakomerekeye muri uyu mutingito bajyanwe kuvurirwa mu mujyi mukuru w’aka gace ka Lombok ari wo Mataram, nyuma y’uko kuri iki kirwa habaye ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mutingito wumvikanye kandi no mu bindi bice bituranye n’iki kirwa cya Bali gisanzwe kizwiho kugendererwa na ba mukerarugendo.

Uyu mutingito ubaye nyuma y’icyumweru kimwe habaye undi mutingito wahitanye abantu 16 ukanakomeretsa abandi babarirwa mu binyacumi.

Sutopo Purwo Nugroho, umuvugizi w’ishami rya Indonezia ryita ku biza n’impunzi yavuze ko uyu mutingito ushobora kuba wanangirije umujyi wa Mataram uherereye mu gace k’Uburengerazuba bwa Lombok.

Ku rundi ruhande K. Shanmugam usanzwe ari Minisitiri wa Singapore

Singapore’s law and home afushinzwe itegeko n’imirimo y’imbere mu gihugu wari muri Lombok ubwo uyu mutingito wabaga, yanditse kuri Facebook ye ko icyumba cya Hotel giherereye mu igorofa rya 10 yarimo cyajegeye cyane, inkuta zigatangira kumenagurika.

Yongeyeho ati” Ntibyari gushoboka guhagarara, numvaga imiborogo. Nasohotse, nerekeza ku ma Escaliers, inyubako yari igititira. Umuriro w’amashanyarazi wahise ugenda, inzu ariko imenagurika.”

Agace ka Lombok na Baki twashegeshwe n’uyu mutingito tuzwiho kugira umucanga mwiza, imisozi ndetse n’ibindi byiza nyaburanga bituma tugendererwa cyane n’abakerarugendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger